Muri Kenya humvikanye amasasu yarashwe mu bantu baje gusezera kuri Odinga, abagera kuri batatu bahasiga ubuzima. Polisi y’iki gihugu niyo ivugwaho kubarasa, ariko ntiravuga icyabiyiteye.
Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu muri Kenya witwa Vocal Africa wabwiye BBC ko abo bantu bahuriye kuri imwe muri Stade ya Karasani irusha izindi ubunini muri Nairobi baje gusezera ku murambo wa Odinga uherutse kugwa mu Buhinde azize umutima wahagaze.
Kuri uyu wa Kane nibwo umurambo we wagejejwe muri Kenya ngo abaturage bamusezereho mbere y’uko ashyingurwa.
Wabanje kujyanwa ku kibuga cy’indege gusa ubwinshi bw’abaturage bwatumye uhavanwa ujyanwa muri Stade ya Kasarani ishobora kwakira abantu barenga 50,000.
Odinga ni umunyapolitiki wamaze igihe kirekire atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kenya, akaba yarabihereye mu gihe Daniel Arap Moi yategekaga ndetse uyu yigeze no kumufunga.
Kuva icyo gihe, yari akiri mu batavuga rumwe na Leta ndetse niwe ukomeye kurusha abandi.
Yiyamamaje inshuro eshanu ngo abe Perezida wa Kenya ariko aratsindwa.
Mu matora yo kuba Perezida wa Komisiyo y’Afurika yunze ubumwe nabwo yatsinzwe na Mahmoud Ali Youssouf wo muri Djibouti.
Ku byerekeye urupfu rw’abari baje gusezura Odinga, Ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, bivuga ko ari babiri mu gihe KTN News yo yemeza ko ari bane.












































































































































































