Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Bimwe mu byaranze itariki ya 2 Gicurasi mu mateka

Uyu munsi ni kuwa Mbere tariki 2 Gicurasi 2022 ni umunsi wa 122 mu minsi igize umwaka hakaba hasigaye iminsi 243 ngo umwaka wa 2022 ugere ku musozo. Bimwe mu bintu bikomeye byaranze uyu munsi mu mateka.

Uyu munsi tariki ya 2 Gicurasi 2022, mu Rwanda n’ahandi hatandukanye ku Isi, bizihije Eid al Fitr usoza igisibo cy’ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan wihizwa n’abafite imyemerere ya kisilamu.

Mu 1939 ihuriro ry’Abadage riharanira ubwigenge bw’abakoki (Germany’s independent labour unions) ryasimbuwe n’icyiswe German Labour Front.

Mu 1999 Mireya Moscoso nyuma y’amatora rusange y’abanya Panama Mireya Moscoso yabaye Perezida wa mbere w’umugore wayoboye Panama.

Mu 2011 Osama bin Laden wari umuntu wa mbere ushakishwa ku isi kubera ibitero yari yaragabye kuri Leta zunze ubumwe z’America yishwe n’abasirikare badasanzwe b’America iy’Abbottabad muri Pakistani nyuma y’iperereza rikomeye yakozwe n’ibigo by’abatasi b’abanyamerika. 

Bamwe mu bantu bamenyekanye bavutse kuri uyu munsi:

Mu 1939 Sumio lijima umwengennyeri mu bugenge yabonye izuba.

Mu 1941 Bruce Cameron umusenyeri w’umye Scotiland yaravutse.

Mu 1966 Margus Kolga umudiplomate w’umunyesitoniya yabonye izuba.

Mu 1996 Julian Brandt umudage w’umukinnyi w’umupira w’amaguru yaravutse.

Mu 2015 igikomangomakazi Charlotte cyo mu Bwongereza cyo mu nzu y’ubwami uri no kumwanya wa kane ku murongo w’abazayobora Ubwongereza yabonye izuba.

Bamwe mu bantu bamenyekanye bitabye Imana kuri uyu munsi:

Mu 1972 J. Edgar Hoover umunyamerica wabaye umuyobozi wa mbere w’ikigo cy’America gishinzwe ubutasi FBI (Federal Bearau of Investigation) wari waravutse mu 1895.

Mu 1989 Veriamin Keverin umwanditsi w’Umurusiya wari waravutse mu 1902 yaratabarutse.

Mu 2006 Louis Rukeyser umunyamerika wari umunyamakuru akaba n’umwanditsi wari waravutse mu 1933 yitabye Imana.

Mu 2009 Kiyashiro Imawano umuyapani wari umuririmbyi akanatunganya indirimbo (Producer) wari waravutse mu 1951 yaratabarutse.

Mu 2011 Osama bin Laden umunya Arabiya Sauditi w’umuterabwoba yashinze umutwe w’iterabwoba wa Ali-Quaeda wari waravutse mu 1957 yitabye Imana.

Imwe mu minsi mikuru yizihizwa ku isi kuri uyu munsi:

Uyu munsi muri Poland umunsi w’ibendera ry’igihugu.

Uyu munsi muri Indonesia ni umunsi w’uburezi bw’igihugu.

Uyu munsi muri Iran ni umunsi wa marimu wihizwa n’abarimu n’abanyeshuri n’abanya Irana bose.

Uyu munsi kiriziya Gaturika irazirikana mugatagatifu: Adalbald, Athanase, Athanasia, Boris, Cyriaque, Flaminia, Gaubert, Walberta, Zela. Abizihiza bazina babo batagatifu, isabukuru y’amavuko n’abafite ibindi bitandukanye uyu munsi ubibutsa tubifurije umunsi w’amahoro.

Rukundo Eroge

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities