Bamwe mu baturage bo mu karere ka Bugesera, Umurenge wa Mayange, Akagari ka Gakamba, Umudugudu wa Kavumu batujwe muri uwo mudugudu bavuze ko bamaze imyaka isaga 8, bategereje ko bahabwa ibyangombwa by’inzu batujwemo bakaba barahebye.
Aba baturage barimo abirukanywe muri Tanzania, bavuga ko nyuma yo kwirukanwa muri icyo gihugu mu mwaka wa 2013, baje gutuzwa mu mudugudu wa Kavumu ariko icyo gihe ntibahita bahabwa ibyangombwa by’inzu. Ibintu bavuga ko bibangamira kuko nta burenganzira bafite kuri izo nzu.
Umwe muri aba baturage aganira n’Ikinyamakuru Umuseke dukesha iyi nkuru, yagize ati “Batwizezaga y’uko nitumara imyaka itanu tuzabihabwa ariko yararenze. Twaje mu mwaka wa 2013 twirukanywe muri Tanzania ariko reba ubu turi mu 2021 nta byangombwa turahabwa.”
Uyu muturage yavuze ko ubuyobozi buhora bubizeza ko bigiye gukemuka bagahabwa ibyo byangombwa ariko ntibabihabwe. Yavuze kandi ko kuba badafite icyangombwa cy’inzu bibagiraho ingaruka zitandukanye zirimo no kuba batagera ku iterambere uko bifuza.
Yagize ati “Iyo umuntu afite icyangombwa ashobora byibuze kujya kwiguriza amafaranga muri Banki,akaba yacuruza cyangwa akaba yagura n’ahandi.”
Yakomje agira ati “Niba bica mu nzira ndende ntabwo tubisobanukiwe, niba hari ibyo badusaba babidusabe ariko tubone ibyangombwa by’inzu.”
Undi na we utuye muri uyu mudugudu yavuze ko yishimira kuba baragobotswe bagahabwa inzu nyuma yo kwirukanwa i Mahanga ariko agasaba ko inzu yatujwemo bamuha icyangombwa cya yo.
Yagize ati “Ntabwo tuzi impamvu byatinze. Twagerageje kubivuga kenshi cyane, abayobozi b’Akarere batugeraho, barafotora, ariko kugeza nubu ntiturabibona.”
Yakomje agira ati “Niba utakwaka ideni muri Banki ngo witeze imbere, urumva nta mibereho tuba dufite, ni ukubaho ariko mu buzima budafite icyizere.”
Mutabazi Richard ni Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, yavuze ko iki kibazo bakizi gusa ko hagikorwa isuzumwa ku baturage badafite ibyo byangombwa gusa ntiyatangaza igihe bazaba bamaze kubibona.
Yagize ati “Nibyo, hari isuzumwa turimo gukora hose ngo abujuje ibisabwa bahabwe ibyangombwa. Igihe kizaterwa n’igihe umukoro urangiriye n’ibyo basanzemo.”
Aba baturage barasaba ko bahabwa ibyangombwa by’inzu kugira ngo babashe gukora ibikorwa bitandukanye bibateza imbere kandi bagire n’uburenganzira kuri izo nzu.
Ibyimanikora Yves Christian












































































































































































