Umugabo ukomoka mu Burundi wari usanzwe azwiho kuvuganira impunzi no kugaragaza ibibazo zihura na byo mu nkambi ya Kakuma Refugee Camp, amaze ibyumweru bibiri yaraburiwe irengero, ibintu byateye impungenge abo mu muryango we.
Uwo mugabo witwa Ndayegamiye Fabien, ufite imyaka 40, akomoka mu Ntara ya Makamba mu majyepfo y’u Burundi. Yari asanzwe atuye mu nkambi ya Kakuma, ariko mu minsi ya vuba yari yatangiye gukora umwuga w’ubudozi mu Mujyi wa Nairobi.
Abo mu muryango we bakaba bavuga ko hashize ibyumweru bibiri batamubona, ndetse ngo bagerageje kumushakisha binyuze ku bantu basengana mu Itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi, ariko na bo bakaba bavuga ko nta makuru mashya bafite ku ibura rye.
Bemeza ko ikibazo cyagejejwe ku nzego z’umutekano muri Kenya ndetse no kuri UNHCR, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi, aho bizejwe ko hazakorwa ibishoboka byose kugira ngo ashakishwe.
Ndayegamiye nubwo atari azwi mu bikorwa bya politiki, ngo yari azwi cyane mu nkambi ya Kakuma kubera kugaragaza ibibazo impunzi zihura na byo, harimo ibura ry’ibiribwa n’amazi. Hari n’igihe yagiye agaragara mu myigaragambyo isaba ko ibyo bibazo byakemuka.
Abo mu muryango we bavuga ko bafite impungenge zikomeye ku mutekano we, bakeka ko ashobora kuba yaragiriwe nabi. Ibi babishingira ku kuba muri ako gace hamaze igihe humvikana inkuru z’abantu baburirwa irengero nyuma bagasangwa bishwe.
Kugeza ubu, nta makuru arambuye aratangazwa ku cyaba cyarabayemo, mu gihe inzego bireba zikomeje iperereza kugira ngo hamenyekane irengero rye.















































































































































































