Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ahandi

Bwa Mbere Mu Mateka, Umugore Agiye Kuyobora Ubuyapani

Sanae Takaichi niwe mugore uhabwa amahirwe yo kuba uwa mbere uyoboye Guverinoma y’Ubuyapani mu mateka yabwo. Kuri uyu wa Mbere nibwo Inteko ishinga amategeko y’iki gihugu kiri muri bitatu bya mbere bikize ku isi iri buterane imwigeho ibone kumwemeza.

Abakirikiranye iby’iki gihugu mu myaka ishize, bavuga ko kiri mu bibazo bya politiki bituma nta Minisitiri w’Intebe nyuma ya Shinzo Abe( nawe wishwe arashwe) ukimara kabiri ku butegetsi.

Sanae Takaichi natorwa, yitezweho gukemura ibibazo biri mu mashyaka y’Ubuyapani bityo icuraburindi rya politiki igihugu kimazemo igihe rikavaho.

Inteko ishinga amategeko y’Ubuyapani igomba kandi kumwemeza kugira ngo ubwo Perezida Donald Trump azasura Ubuyapani mu minsi mike iri imbere, azasenge bufite ubuyobozi.

Kuri uyu wa Mberet ariki 20, Ukwakira, 2025 nibwo ishyaka riri ku butegetsi (Parti libéral-démocrate (PLD) riri businyane amasezerano yo kwihuza n’andi mashyaka mu rwego rwo gukuraho ibyatumaga ba Minisitiri b’Intebe batamara kabiri.

Rimwe mu mashyaka ari bushinye ayo masezerano ni Parti de l’innovation du Japon (JIP) riyobowa na Hirofumi Yoshimura.

Le Parisien yanditse ko uyu munyapolitiki yayibwiye ko isinywa ry’iyo mikoranire riri bube kuri uyu wa Mbere.

Ati: “ Uyu munsi turasinya amasezerano atuma habaho Guverinoma ihuriwemo n’amashyaka menshi kandi bizadufasha gukora bya hafi ngo dukure igihugu mu kangaratete kimazemo iminsi.”

Abakurikiye Politiki y’Ubuyapani mu myaka 25 ishize, bavuga ko kimwe mu cyatumye igihugu kijya mu bibazo ari uko ishyaka ryitwa Komeito ryari rimaze igihe cy’imyaka 26 riri ku butegetsi ryaje kwigizwa ku ruhande.

Abakoranaga naryo mu gutuma Ubuyapani butuza nabo bigijwe yo bityo inkingi igihugu cyari cyubakiyeho zirahirima.

Ikiri gukorwa ubu ni ukubaka ubundi buryo bushya bwemeranyijweho gutuma iki gihugu kigira imiyoborere itajegajega, bikitegwa ko Sanae Takaichi ari we uzabyubaka bigakomera.

Itangazamakuru ryo mu Buyapani ryaraye ryanditse ko abayobozi b’amashyaka akomeye kuwa Gatanu w’Icyumweru gishize bahuye baganira kuri byinshi birimo no gukuraho umusoro ku biribwa by’ibanze abaturage bakenera.

Muri iki gihe umusoro wanganaga na 10%, ikintu kiremerera benshi mu baturage.

Abo mu ishyaka rya Minisitiri w’Intebe ushobora kwemezwa kandi bemeye kugabanya umubare w’Abadepite mu Nteko ishinga amategeko, bityo n’abandi boo mu yandi mashyaka bakabona aho bicara.

Ishyaka PLD ryategetse Ubuyapani guhera mu mwaka wa 1955 ariko rigakorana n’andi akomeye.

Ubwo ryashwanaga n’andi bari bafatanyije mu myaka 26 ishize, imiyoborere ihamye y’Ubuyapani yatangiye kujegajega, ba Minisitiri b’Intebe ntibamare kabiri ku butegetsi.

Uri ho muri iki gihe( gusa yareguye ategeje ko hatorwa undi) ni Shigeru Ishiba, akaba yaratangiye imirimo tariki 01, Ukwakira, 2024.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities