Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Byumba: Abiswe ibyitso bishwe batwikishijwe amakara

Umuryango wa Sebusandi Jonathan ushyira indabo ku mva (Photo/Panorama)

Itariki ya mbere Ukwakira 1990, iziritse amateka akomeye kuri FPR INkotanyi kimwe no ku batutsi bari imbere mu gihugu, by’umwihariko abari batuye mu cyitwaga Komini Murambi.

Kuva ku wa 3 Ukwakira 1990, mu cyahoze ari Komini Murambi, yayoborwaga na Gatete Jean Baptiste, abiswe ibyitso by’inyenzi barafashwe batangira kwicwa, abandi bajyanwa i Ngarama hari Superefegitura, baza kujyanwa i Byumba mu kigo cya gisirikare ari na ho biciwe urw’agashinyaguro.

Mu buhamya bwe, Burakari Jean Bosco wavuye mu cyobo cyajugunywemo abari bajyanywe i Byumba, avuga ko batwikishijwe amakara. Bakimara gufatwa inzira y’umusaraba yari itangiye. Bafashwe hagati y’itariki ya 3-10/10/1990, bapakiwe mu modoka ya Daihatsu.

“Bazanaga ibyuma by’imbunda bakabibatera. Babagejeje mu kigo cya Gisirikare bahita babajyana mu rwobo.” Ubuhamya bwa Burakari.

Ibi byagarutsweho ubwo ku wa 8 Mata 2017 hibukwaga abiciwe i Byumba mu 1990, bakomokaga cyane cyane muri Komini Murambi, abandi barakuwe muri Ngarama, Muvumba na Muhura.

“Babapfumuzaga iminyururu bakabatondekaho babajyanye mu cyobo babatwikiragamo ariko babanje kubasogota batarapfa neza neza. Babajugunyagamo bagatwikira ibiti hejuru, amakara akabagwaho kugeza bapfye.” Ubuhamya bw’abarokocyekeye i Byumba.

Kugira ngo hagire abarokoka ni uko hari abatarahise bajugunywa mu cyobo, ahubwo bashyizwe muri Gereza, nyuma baza kujyana muri Gereza Nkuru ya Nyarugenge, imenyerewe ku izina rya 1930. Bafunguwe bikomotse ku masezerano y’i Nsele yafunguzaga abafatiwe ku rugamba.

“Uretse ubugome bwatangiye i Murambi mu 1990, Gatete yakomeje ubugome kuko ari na we wishe abantu bari bahungiye mu Kiliziya i Kiziguro, bakabajugunya mu rwobo.” Ubuhamya bwa Burakari.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kantengwa Mary, wifatanyije n’abanyagatsibo bari mu karere ka Gicumbi bibukaga ababo bishwe mu 1990.

“Ntitwaje hano ari uko tuje kubasura cyangwa mu rugendoshuri, ahubwo ni ukwibuka abacu bazize ubuyobozi bubi bwariho icyo gihe, bazize uko bavutse […] ni amateka yacu ntituzayahunga ariko kandi ibyabaye ntibizongera ukundi. Turacyafite benshi bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside ariko ntibizasubira ukundi. Dufite igihugu cyiza n’ubuyobozi bwiza. Dufite ubuyobozi bwiza buharanira icyateza imbere abanyarwanda bose ntavangura. Abiciwe ahangaha bagombaga kurenganurwa n’ubuyobozi ariko nibwo bwabarenganyije.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Benihirwe Charlotte, avuga ko abanyarwanda bababaye ku buryo buhagije ariko batakomeza guheranwa n’agahinda kuko ari uguha urwaho ababateje uwo mubabaro.

Agira ati “Dushima abashoboye kwihangana abana bagasubira mu mashuri kandi urubyiruko rukaza kwifatanya n’ababyeyi n’abavandimwe. Ni umurage mwiza kuko aribo bazawusigarana kandi bakawuraga n’abazabakomokaho. Niyo mpamvu dushyira imbaraga mu rubyiruko kugira ngo rusobanukirwe amateka yaranze igihugu cyacu. […] igihugu cyabuze amaboko, abana babuze ababyeyi, ababyeyi babuze abana, ariko u Rwanda ni umubyeyi wacu. Dukomere kandi dushyigikira ibyiza twagezeho, dukomeza gukora cyane, tunarwanya ingengabitekererezo ya Jenoside.”

Yavuze ko Urwibutso rushyinguyemo abishwe mu 1990, rutazimurwa, ahubwo ruzarushaho gufatwa neza kandi rugashyirwa muri gahunda z’Akarere ka Gicumbi, kuko rubitse amateka yihariye ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Akarere ka Gicumbi kazafatanya n’Akarere ka Gatsibo haboneke imyirondoro y’abahashyinguye, mu kurufata neza na yo azahashyirwe, kandi itariki yo kubibuka ibe ngarukamwaka.

Igikorwa cyo kwibuka Abanyagatsibo biciwe i Byumba mu 1990, cyateguwe n’Abizera Group, ishyirahamwe ry’abarokotse Jenoside ryo mu karere ka Gatsibo, nk’uko byagarutsweho n’Umuyobozi waryo, Vuganeza Mathias. Iri shyirahamwe ryashinzwe na Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Kiziguro, Laurent Rutinduka.

Abiciwe i Byumba bakomoka mu karere ka Gatsibo

  1. Ruterana Jean Damascene w’i Gakoni, yari umunyeshuri yiga i Makerere.
  2. Bagambe Emmanuel wo mu Ndatemwa, yari Umunyeshuri yaje mu kiruhuko akomoka Nakivale, yaje gusura abavandimwe be bari batuye i Gorora.
  3. Mutsinzi Camille w’i Kiziguro, bamwishe bavuga ko ngo yari kudoda ikositimu Umwami Kigeli V Ndahindurwa azambara.
  4. Butare Augustin wo mu Ndatemwa, bamufashe bavuga ko yatashye ubukwe bw’Inyenzi. Yafashwe bwa mbere ku itariki 3/10/1990. Bavugaga ko ari Inyenzi.
  5. Munyeshuri Alphonse w’i Nyabisindu, yari umwarimu; bamwishe bavuga ko yandikaga abana b’abanyeshuri b’abahutu bagombaga kwicwa n’Inkotanyi.
  6. Sebusandi Jonathan w’i Nyabisindu, yari umukozi wa Komini Murambi ashinzwe Urubyiruko, kuko yari muri konji yitegura kujyana urugori kwa sebukwe, yohererejwe hamagara ngo yitabe Burugumesitiri Gatete Jean Batiste; yaramwitabye akihagera we n’abandi bakwa ibyangombwa boherezwa i Byumba ariko banyujijwe kuri Superefegitura i Ngarama, baherekejwe n’inyandiko ivuga ko ari inyenzi zafatiwe i Murambi. Gatete yamuzizaga ngo ko ashaka kuzamusimbura. Yajyanwe i Byumba ku itariki 10/10/1990.
  7. Rwabuneza Tharcisse w’i Kiziguro, yari umudozi; bamwishe bavuga ko ngo adodera imyenda Inkotanyi.
  8. Ndoli w’i Nyabisindu, yashinjwaga ko ari Inyenzi. Yari akiri ingaragu.
  9. Gasana Jean Bosco w’i Gikoma, yari umudozi, bamwishe bavuga ko yari kudodera ikositimu Fred Rwigema.
  10. Rwabugande w’i Gikoma, kubera ko yigeze kuba muri Uganda, bamwishe bavuga ko byenze bikunze ari Inyenzi.
  11. Kagabo Thomas w’i Kiramuruzi, yari umuganga i Kiziguro ashinzwe gukingira. Bamwishe bavuga ko afite bene wabo mu Nkotanyi, bavugamo Gen. Ceasar Kayizari.
  12. Kaburame Valens w’i Kiramuruzi, yari umwarimu; bamwishe bavuga ko yandikaga abana b’abanyeshuri b’abahutu bagombaga kwicwa n’Inkotanyi.
  13. Ntibucyekumwe alias w’i Kayinamura
  14. Karenzi w’i Gitebwe, Komini Gituza
  15. Twahirwa Paul alias Gasunzu wa Kazaza muri Nyagatare; yari atuye mu Mutara yaje gusura abavandimwe i Rwankuba, umugore we yari arwariye i Gasange. Bamwishe bavuga ko ari Inyenzi kubera abandi bene wabo batuye mu Mutara.
  16. Butera wa Mushenyi, muri Uganda

Rene Anthere

Umuyobozi w'Akarere Wungirije w'Akarere ka Gatsibo, Kantengwa Mary, ashyira indabo ku mva (Photo/Panorama)

Umuyobozi w’Akarere Wungirije w’Akarere ka Gatsibo, Kantengwa Mary, ashyira indabo ku mva (Photo/Panorama)

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Benihirwe Charlotte, yunamira abashyinguye mu rwibutso bishwe mu 1990 (Photo/Panorama)

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Benihirwe Charlotte, yunamira abashyinguye mu rwibutso bishwe mu 1990 (Photo/Panorama)

Burakari Jean Bosco, umwe muri bake barokotse mu bajyanwe kwicirwa i Byumba mu 1990 (Photo/Panorama)

Burakari Jean Bosco, umwe muri bake barokotse mu bajyanwe kwicirwa i Byumba mu 1990 (Photo/Panorama)

Kantengwa Mary (Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage), Benihirwe Charlotte (Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage), Depite Kantengwa Yuliyana, Muganza Angelina (Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'abakozi ba Leta) n'umwe mu babyeyi baturutse mu karere ka Gatsibo mu muhango wo kwibuka Abanyagatsibo biciwe i Byumba mu 1990 (Photo/Panorama)

Kantengwa Mary (Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage), Benihirwe Charlotte (Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage), Depite Kantengwa Yuliyana, Muganza Angelina (Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’abakozi ba Leta) n’umwe mu babyeyi baturutse mu karere ka Gatsibo mu muhango wo kwibuka Abanyagatsibo biciwe i Byumba mu 1990 (Photo/Panorama)

Ingabo z'igihugu zifatanyije n'abaturutse muri Gatsibo kwibuka abiciwe i Byumba mu 1990 (Photo/Panorama)

Ingabo z’igihugu zifatanyije n’abaturutse muri Gatsibo kwibuka abiciwe i Byumba mu 1990 (Photo/Panorama)

Sebusandi

 

Kwibuka Gicumbi4

Kwibuka Gicumbi2

1 Comment

1 Comment

  1. Lisuba

    April 9, 2017 at 11:45

    Urakoze cyaneeeeee bwana Anthere Rene ku makuru asesenguye yabavandimwe baacu bishwe bazira uko baremwe, bakicwa n’umugome Gatete ndetse bigashigikirwa na Leta mbi yayogoje abanyarwanda. Tirashimira Leta yacu irangajwe imbere na FPR Inkotanyi ku bwitange bagize mu kuvanaho ingoma yigitugu, ndetse no kurokora abanyarwanda.

Leave a Reply

Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities