Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ahandi

Canada: Minisitiri w’intebe yakurikiranye urubanza ku bwicanyi bwahitanye abanyeshuri n’umwarimu

Minisitiri w'Intebe Mark Carney agaragara mu Nteko Ishinga Amategeko ku wa Gatatu ubwo yavugaga ku iraswa ry'abantu benshi. (Photo/ The Canadian Press)

Jackson Kwizera

Minisitiri w’Intebe wa Canada, Mark Carney, yitabiriye igikorwa cyo kubunamira abana n’umwarimu wungirije bishwe n’umuntu w’itwaje intwaro warashe mu ishuri ryisumbuye ryo mu mujyi wa Tumbler Ridge, umujyi muto w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Iki gitero kiri mu byahitanye benshi mu gihugu mu myaka ya vuba.

Carney yitabiriye umuhango wo kwibuka wabereye muri uwo mujyi ku wa Gatanu, anatumira abayobozi b’andi mashyaka ya politiki kwifatanya n’abaturage mu kababaro.

Mu bana batandatu bishwe harimo Kylie Smith w’imyaka 12, umuryango we wamwibutse nk’urumuri “rw’umuryango wacu.” Mu itangazo bashyize ahagaragara, bavuze ko yakundaga umuryango n’inshuti ze, kandi ko yari umunyabugeni ufite impano n’inzozi zo kuziga ibijyanye n’ubugeni mu mujyi wa Toronto. Bavuze bati

Se wa Kylie, Lance Younge, yatangaje ko yamaze amasaha atandatu azenguruka ikibuga cy’imyidagaduro aho abanyeshuri bahuriraga n’imiryango yabo, agerageza kwiyumvisha icyabaye  k’umukobwa we. Yabwiye itangazamakuru ko yamenye amakuru y’urupfu rw’umukobwa we abibwiwe n’umunyeshuri wageragezaga kumutabara.

Undi mwana w’imyaka 12, Zoey Benoit, yasobanuwe n’umuryango we nk’umwana, wihangana, ufite imbaraga, ubwenge n’urukundo rwinshi.

Sekuru wa Ezekiel Schofield w’imyaka 13 na we wari mu bishwe, yavuze ko yumva ibintu byabaye k’umwuzukuru we ari nk’inzozi mbi, kandi ko amarira akomeje kumutemba ku amaso.

Se wa Abel Mwansa Jr w’imyaka 12, yatangaje ko umutima we washegeshwe no kubona umuhungu we aryamye atagihumeka. Yavuze ko yamubonagamo ejo hazaza heza, nk’umuyobozi.

Sarah Lampert, nyina wa Ticaria w’imyaka 12 na we wari mu bishwe, yavuze ko umukobwa we yahoraga ashaka kuzana ibyishimo aho ari hose, kandi ko atazi uko azakomeza kubaho adahari.

Ku wa Kane, inzego z’umutekano zatangaje ko n’umwarimu wungirije Shannda Aviugana-Durand w’imyaka 39 ari mu baguye muri icyo gitero.

Polisi yavuze ko nyuma y’igitero, basanze nyina w’uwakekwagaho kurasa n’umuvandimwe we muto w’imyaka 11 bapfuye mu rugo rwabo, naho uwakekwagaho icyaha, Jesse Van Rootselaar, agasangwa ku ishuri yarashwe n’imbunda ye.

Umuyobozi wungirije wa  Royal Canadian Mounted Police  (RCMP), Dwayne McDonald, yatangaje ko polisi yari yaragiye kenshi kuri urwo rugo kubera impungenge z’ubuzima bwo mu mutwe bw’ucyekwako ubwo bw’icyanyi. Yavuze ati” hari igihe imbunda zari zarafatiriwe, ariko nyuma zigasubizwa nyirazo mu buryo bwemewe n’amategeko.

Ukekwaho icyaha yari afite uruhushya rwo gutunga imbunda rwari rwararangiye mu 2024 kandi nta mbunda yanditse ku izina rye.

Abaturage ba Tumbler Ridge bagaragaje ko bababajwe cyane no kuba uwo mujyi udafite serivisi zihagije z’ubuvuzi, cyane cyane izijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe. Trent Ernst, umwanditsi w’ikinyamakuru cy’aho, yavuze ko hari ibihe bamara amezi cyangwa imyaka nta nzobere mu by’ubuzima bwo mu mutwe bafite.

Ku wa Gatatu nijoro, nubwo hari ubukonje bukabije, abaturage bateraniye hamwe mu gikorwa cyo kwibuka abishwe. Umuyobozi w’umujyi, Darryl Krakowka, yabwiye abari aho ko ari ngobwa kurira, anabashishikariza gukomeza gufashanya no gushyigikira imiryango yabuze abayo, atari muri iki gihe gusa ahubwo no mu gihe kizaza.

Iki gitero cyasize umujyi wa Tumbler Ridge n’igihugu cya Canada muri rusange mu gahinda kenshi, aho imiryango y’ababuze ababo ikomeje gusaba ko hakongerwa ubufasha mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe no kurwanya ihohoterwa rikoreshejwe intwaro.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities