Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

CESTRAR irashima intambwe imaze guterwa mu kurengera umukozi

Raoul Nshungu

Urugaga rw’amasendika y’abakozi mu Rwanda CESTRAR bashima intambwe imaze guterwa mu kurengera uburenganzira bw’abakozi mu Rwanda, bigarazwa n’umubare w’amasezerano y’akazi, amategeko agenga umurimo n’umubare w’abagenzuzi b’umurimo bagenda bashyirwaho.

Ibi byagarutswe ho ku itariki ya mbere Gicurasi 2025, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’umurimo,umunsi wihijwe no mu Rwanda kimwe n’ahandi.

Nk’uko Umunyamabanga mukuru w’uru rugaga, Biraboneye Africain, yabigarutseho kugira ngo uyu munsi wemezwe ko ukwiye kujyaho habanje ibizazane byageze no ku mfu z’Abaharaniraga uburenganzira bw’abo nk’abakozi.

Agira ati “Tuziko habayeho Itotezwa, tuziko habaye n’Abahasize ubuzima kugira ngo baharanire Uburenganzira bw’umukozi bizakugera ho iyi tariki ifatwa nk’umunsi w’umurimo, mu Rwanda dufite uko tuwizihiza n’abandi bafite uko bawizihiza buri wese n’ibimubereye”.

Nyuma y’ibyo byose kuri ubu CESTRAR irashima intambwe u Rwanda rwateye mu rwego rwo guharanira uburenganzira bw’umukozi ,ibi bigarazwa n’ibirimo amategeko agenda ashyirwa ho.

Agira ati “Tubona ko hari intambwe igenda iterwa mu kurengera uburenganzira bw’umukozi ibyo tukabishingira ku mategeko agenda ashyirwaho tukabishingira mu kongera umubare w’Abagenzuzi b’umurimo mu bigo bifite abakozi benshi ibyo bifite icyo bivuga bivuga ko ubugenzuzi bukorwa neza kurusha uko byahoze.”

Uyu muyobozi akomeza avuga nubwo bashima ibyagezweho bakomeje gusaba abakoresha gufata umukozi nk’umufatanyabikorwa aho kumugereranya n’igikoresho.

Leon Pierre Rusanganwa wari uhagarariye urugaga rw’Abikorera mu Rwanda PSF avuga  ko nta  kindi gisobanuro kigomba guhabwa uburenganzira bw’umukozi kuko budatandukanye n’uburenganzira bwa Muntu,anibutsa ko gufata neza umukozi biri mu nyungu y’umuryango Nyarwanda.

Agira ati “Nta kindi gisobanuro tugomba guha uburenganzira bw’umukozi kuko ni uburenganzira bwa Muntu,abakoresha gukomeza gufata abakozi neza ni inyungu z’ibigo bahagarariye ndetse ni inyungu z’imiryango igize kino gihugu cy’u Rwanda no kwihutisha iterambere rya kino gihugu cyacu.”

Rusanganwa akomeza ashimangira ko ubukungu bw’u Rwanda bwubakiye ku bikorera ndetse ko aho bugeze biterwa n’imirimo ihesha agaciro abayikora ibi bivuze ko umurimo uhesha agaciro umukozi ari uko afashwe neza n’umukoresha.

Umunsi w’umurimo bwa mbere wizihijwe mu kinyejana cya 19 ahagana mu 1889 mu gihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika.

Leon Pierre Rusanganwa wari uhagarariye urugaga rw’Abikorera mu Rwanda PSF (Ifoto/Panorama)

Habyarimana Evariste, Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya CESTRAR (Ifoto/Panorama)

Biraboneye Africain, Umunyamabanga Mukuru wa CESTRAR (Ifoto/Panorama)

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Muri iki cyumweru, Komite ishinzwe Politiki y’Ifaranga (MPC) iraterana kugira ngo isuzume imiterere y’ubukungu bw’imbere mu gihugu n’ubw’isi muri rusange. Izanafata umwanzuro ku gipimo...

Ubucuruzi

Rene Anthere Rwanyange Ubucuruzi hagati y’u Bushinwa na Afurika umwaka ushize bwageze ku mari yo hejuru butigeze bugeraho mbere, gusa buracyohereza muri Afurika hafi...

Amakuru

Pariki y’Igihigu y’Akagera yatangaje ko mu mwaka wa 2025 yinjirije u Rwanda, asaga miliyari 7,2 z’amafaranga y’u Rwanda (Miliyoni $5,06 ) avuye mu bikorwa...

Amakuru

Panorama Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, na mugenzi we wa Angola, João Lourenço, barasaba ko hatangizwa byihutirwa uburyo bwo kugenzura...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities