Nyuma y’uko uwari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG (Rtd) Emmanuel Gasana, ahagaritswe ku mirimo ku gicamunsi cyo ku wa 25 Ukwakira 2023, yatawe muri yombi.
Nk’uko RBA dukesha iyi nkur yabitangaje, RIB ivuga ko hashize igihe uwari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG (Rtd) Emmanuel Gasana, akorwaho iperereza ku cyaha acyekwaho cyo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko nk’Umuyobozi w’Intara Ntara y’Iburasirazuba mu nyungu ze bwite.
Umuvugizi wa RIB Dr Murangira B. Thierry avuga ko iperereza rikomeje, ko andi makuru azatangazwa bishingiye ku byo iperereza rizagenda rigaragaza.
Panorama













































































































































































