Connect with us

Hi, what are you looking for?

Football

Chelsea yegukanye igikombe cy’Isi cy’amakipe cyaberaga muri Amerika

Panorama Sports

Ku Cyumweru tariki ya 13 Nyakanga 2025, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hasojwe igikombe cy’Isi cy’amakipe cyegukanywe na Chelsea inyagiye PSG ibitego 3-0 mu mukino wa nyuma warebwe na Perezida Donald Trump.

PSG yahabwaga amahirwe mbere y’umukino, cyane ko yasezereye amakipe menshi akomeye, mu gihe Chelsea yo byavugwaga ko yahuye n’amakipe adakomeye cyane. Uyu mukino watangiye ushyushye, amakipe yombi asatirana mu minota 20 ya mbere.

Ku munota wa 22, Malo Gusto yazamukanye umupira yihuta awutanga kwa Cole Palmer atsinda igitego cya mbere cya Chelsea.

Nyuma y’iminota mike, Enzo Fernández yateye umupira muremure usanga Palmer winjiye mu rubuga rw’amahina acenga, awusubiza mu nguni nk’uko yabigenje ku gitego cya mbere, atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 30.

Chelsea yihariye iki gice, yongeye kuzamuka yihuta, Palmer acomekera João Pedro umupira mwiza aroba umunyezamu Gianluigi Donnarumma, atsinda igitego cya gatatu ku munota wa 43.

Igice cya mbere cyihariwe na Chelsea bikomeye, cyarangiye yatsinze Paris Saint-Germain ibitego 3-0.

PSG yatangiranye imbaraga igice cya kabiri ishaka kwishyura ibitego ariko umunyezamu Robert Sánchez ayibera ibamba.

Ku munota wa 85, João Neves wa PSG yakiniye nabi myugariro Marc Cucurella amukurura imisatsi, umusifuzi nyuma yo kwitabaza VAR amuha ikarita y’umutuku.

Umukino warangiye Chelsea yatsinze Paris Saint-Germain ibitego 3-0 yegukana Igikombe cy’Isi cy’Amakipe kivuguruye, kuko ni ubwa mbere cyitabiriwe n’amakipe 32.

Chelsea yahawe miliyoni 125$ zirimo miliyoni 40$ zo gutsinda umukino wa nyuma ndetse na miliyoni 85$ zo gukomeza muri buri cyiciro kugeza yegukanye igikombe.

Ikipe ya PSG yatsindiwe ku mukino wa nyuma yatahanye miliyoni 105 z’amadolari naho ikipe ya Real Madrid yatsindiwe muri kimwe cya kabiri yatahanye miliyoni 89 naho Fluminense yo mu gihugu cya Bresil na yo yakuwe mo na Chelsea muri kimwe cya kabiri yasaruye agera kuri miliyoni 67 z’amadolari.

Usibye aya makipe tuvuze haruguru buri kipe yose yitabiriye iri rushanwa uko yari 32 yagiye ihabwa amafaranga yo kwitabira ndetse akagenda anahabwa andi kuri buri mukino ikipe itsinze, iri rushanwa rikaba ritanzwe mo asaga miliyari imwe y’amadorali.

Irushanwa rizajya rikinwa buri mwaka ine ni ukuvuga ko rizagaruka mu 2029.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Itsinda ry’abahanga mu bwubatsi mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) bafatanyije na bagenzi babo bo muri Jamaica  (JDF) mu mirimo  yo gusana ibyangijwe n’ibiza mu...

Amakuru

Serumogo Ally wakiniraga Rayon Sports na Shaban Hussein Tshabalala wakiniraga Musanze FC batangajwe nk’abakinnyi bashya ba El Merriekh FC Bentiu. Bibaye  nyuma y’uko Serumogo...

Ibitekerezo

Ndemera kandi nshima intego z’iri tegeko rishya rigenga ikoreshwa ry’umuhanda, zirimo kurengera ubuzima, kongera inshingano n’uburyozwe, no kuvugurura imicungire y’umutekano wo mu muhanda mu...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities