Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

#COVID19: Abatega moto bakiranye na yombi icyemezo cyo gukura ibirahuri ku ngofero z’abagenzi

Urwego rw’igihugu ngenzuramikorere (RURA) rwashyizeho amabwiriza asaba abamotari gukuraho ikirahuri ku ngofero zifashishwa n’abagenzi.

Ni icyemezo abagenzi n’abakora uyu mwuga basanga kizafasha mu guhangana no kwirinda ikwirikwiza ry’icyorezo cya Koronavirusi cyiswe COVID-19, kandi agakomeza no gukora akazi kabo uko bisanzwe.

Gutwara abantu kuri moto ni bumwe mu buryo bukoreshwa cyane n’abagenzi bafite ingendo ahantu henshi hatandukanye, mu Mujyi wa Kigali.

By’umwihariko muri ibi bihe bidasanzwe gutega imodoka za rusange hari abo bikerereza bakiyambaza moto. Mu ngamba zafashwe zo gukumira ko zagira uruhare mu gukwirakwiza coronavirus abamotari basabwe gukuraho ikirahuri ku ngofero y’umugenzi (Casque/Helmet) kuko ihererekanywa na benshi kandi mu kirahuri umugenzi ashobora guhumekeramo; gukororeramo cyangwa kukitsamuriramo mugenzi we yayambara bikamugiraho ingaruka.

Ni inkuru abamotari n’abagenzi bagaragaza ko bakiriye neza, kuko uyu mwanzuro utabangamiye imikorere yabo.

Nangwahafi Jean Claude ati “Nkiri mu rugo numvise kuri radiyo bavuga ngo ibirahuri ntago byemewe kuko abantu babihumekeramo bose kuko umwe akuramo undi ashyiramo kandi byahita bizana indwara byihuse. Twese twabikoze nageze mu muhanda nsanga abantu bose bahise babikora najye mpita mbyubahiriza.”

Na ho Habimana Bonaventure agira ati “Abagenzi bamwe bari kubyakira neza abandi bakavuga ko umuyaga uri kubica mu maso ariko ni ugufatikanya kuko twafashe ingamba ni ukwirinda tukitwararika no kuri parking hari aho bari kudutera umuti bagaha n’umugenzi.”

Abagenzi na bo bemera ko iki cyemezo kije kurengera ubuzima bwabo n’ubwo kuvanamo ikirahuri bibicisha umuyaga.

Gasarabwe Shaban yagize ati “Kuba bafashe icyemezo cyo gukuraho ikirahuri kuri casque byafashije abantu benshi kuko mbere umwuka waguheragamo usanzemo n’uwo undi asizemo bikaguheramo ariko ubu umuyaga uratambuka rero twabishimiye nta kibazo.”

Na ho uwitwa Dudu, umugenzi ukunda gukoresha moto, we avuga ko n’ubwo babangamiwe n’umuyaga ari ngombwa kwirinda.

Ati “Hari umuyaga mwinshi biradusaba kwipfuka hari n’izuba harashyushye urumva ni challenge itoroshye ariko tumaze kubisobanukirwa ibyo batubwiye turi kubyubahiriza nta kibazo.”

Umuyobozi wa RURA, Patrick Nyirishema, ashingiye ku rugero atanga, avuga ko gukuraho ikirahuri ku ngofero z’abagenzi bijyana no kwambara agatambaro cyangwa ikindi gituma idakora ku mubiri.

Yagize ati “Ibi ni ubuzima bw’abantu, bwacu muri rusange uhereye kuri wa wundi ugenda kuri moto, ntabwo wowe nk’umugenzi ukwiye kwemera ikintu kitarimo kubahiriza kuko n’ubuzima bwawe, ntabwo ukwiye kurindira urwego runaka RURA, Polisi, … ngo rugenzure ko uri kubahiriza kurinda ubuzima bwawe. Ni byo koko tubifite mu nshingano turagenzura ariko turakangurira abantu kwitwararika bakaraba intoki igihe cyose kugira iyo suku kwirinda gukora mu maso kuko harimo risque hamwe n’amabwiriza yose MINISANTE iduha tuyakurikize kandi tudategereje ko hari umuntu uza kutwibutsa.”

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe indwara z’ibyorezo zandura mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), Dr Jose NYAMUSORE ashimangira ko gukuraho ikirahuri kuri izi moto bizafasha cyane mu kwirinda no gukumira iki cyorezo.

RURA kandi irasaba abaturarwanda muri rusange kugabanya ingendo zitari ngombwa, uwo bibaye ngombwa ko azikora akitwararika amabwiriza yose amufasha kwirinda icyorezo cya coronavirus nko nko kwitwaza agatambaro ko kubanza mu ngofero y’umugenzi (Casque/Helmet) mu gihe uributege moto, wayivaho kandi ugakaraba intoki neza mbere yo kwikora ku gice cyo mu maso.

Inkuru dukesha RBA

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities