Imiryango ishingiye ku myemerere yo mu Ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’akarere mu iterambere yo mu karere ka Nyarugenge, muri ibi bihe hari abagowe na kubona imibereho kubera gahunda ya #GumaMurugo mu rwego rwo kurwanya indwara y’icyorezo cyugarije Isi #COVID-19, iyi miryango yatanze ibiribwa bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyoni indwi (7.923.300Frw) byo kunganira gahunda ya Leta mu kugoboka abadafite uburyo bwo kubona ibiribwa.
Aya mafaranga yaguzwemo ibiribwa birimo Umuceri, ibishyimbo n’ifu y’ibigori (Kawunga) bigomba gushyikirizwa Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge, kugira ngo bihabwe abaturage bakurikije ububabare bafite.
Past. Ruyenzi Erneste ni Perezida w’Imiryango ishingiye ku myemerere mu karere ka Nyarugenge by’umwihariko akaba Umushumba wa ADEPR Nyarugenge. Avuga ko inkunga yatanzwe yateranyijwe n’imiryango ishingiye ku myemerere mu karere ka Nyarugenge, igahabwa abanyarwanda bafite ibibazo by’imibereho muri ibi bihe Koronavirusi yibasiye Isi.
Agira ati “Ubu hari abanyarwanda bagowe no kubona ifunguro. Nkatwe rero imiryango ishingiye ku myemerere mu karere ka Nyarugenge, twashyize hamwe ngo tugoboke abafite ikibazo cy’imibereho muri ibi bihe hari gahunda ya #GumaMurugo, kuko ntawe ujya mu kazi kari kamutunze.”
Past. Ruyenzi abanyarwanda bose kubahiriza amabwiriza yatanzwe n’ubuyobozi, bakaraba intoki kandi bubahiriza uko bikwiye na gahunda ya #GumaMurugo. Ati “Igihe cyose dushobojwe tuzajya tubagoboka.”

Umuyobozi wa Islam mu karere ka Nyarugenge akaba anashinzwe imibereho myiza muri Komisiyo y’imiryango ishingiye ku myemerere mu karere ka Nyarugenge, Sheikh Sulaiman Nsengiyumva (Ifoto/Panorama)
Sheikh Nsengiyumva Sulaiman, ni Umuyobozi wa Islam mu karere ka Nyarugenge akaba anashinzwe imibereho myiza muri Komisiyo y’imiryango ishingiye ku myemerere mu karere ka Nyarugenge. Avuga ko igetekerezo cyo gufasha abatishoboye kiri mu bitabo bigishirizamo abayoboke babo.
Ati “Gufasha abatishoboye si itangiriro, si n’iherezo n’igihe cyose bizaba ngombwa tuzakomeza kugira icyo dukora mu buryo dushoboye nk’abahagarariye imiryango ishingiye ku myemerere.”
Sheikh Sulaiman asaba abanyarwanda gukomeza gusenga iki cyorezo kigashira mu Rwanda ndetse no ku isi yose. Abasaba kandi ko igihe cyose icyorezo kizashira Abanyarwanda batazibagirwa ineza Imana yaba yarabagiriye. Asoza abasaba gukomeza gukurikiza amabwiriza y’abayobozi no kumva no kumvira ubuyobozi n’Imana.
Mu izina ry’ubuyobozi bwite bwa Leta, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, Mukandahiro Hidaya, ashima imiryango ishingiye ku myemerere ku nkunga bageneye Akarere ka Nyarugenge ko yunganira iyatanzwe na Leta n’izindi zatanzwe n’abaturage.
Agira ati “Turashimira imiryango ishingiye ku myemerere n’abanyarwanda bose muri rusange kumva ko gufasha abababaye ari kimwe mu bisubizo abanyarwanda bishatsemo kimwe no mu bindi bihe bikomeye bafasha bagenzi babo.”
Ari ubuyobozi ari n’abahagarariye imiryango ishingiye ku myemerere basaba abaturage gukomeza kubahiriza ababwiriza yashyizweho, abatishoboye ntibumve ko bazicwa n’inzara, kandi bakomeze bubahirize ibyo basabwa Leta.
Rwanyange Rene Anthere













































































































































































