Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Dr. Murangira Yavuze ko Ataramenya Indirimbo ya G Taff Imaze Iminsi Ibica Bigacika

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Murangira B. yatangaje ko kugeza ubu ataramenya cyangwa ngo abe yarigeze yumva indirimbo y’umunyarwenya n’umuhanzi uzwi kw’izina rya G Taff, iri kuvugwaho kuba irimo amagambo bamwe bita ibishegu.

Ibi yabivugiye mu kiganiro RIB yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa kabiri tariki 10 Werurwe 2026. Muri icyo kiganiro hatangajwe amakuru ku bantu babiri bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo gusambanya umwana, guhatira undi gukora imibonano mpuzabitsina, kugera ku makuru hagamijwe gukora icyaha, kwihesha iby’undi hakoreshejwe uburiganya no gushinga cyangwa kwinjira mu mutwe w’abagizi ba nabi.

Mu bibazo abanyamakuru babajije, harimo n’icyerekeranye n’indirimbo ya G Taff iri kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga. Mu gusubiza, Dr. Murangira yavuze ko uwo muhanzi atamuzi neza kandi ko n’iyo ndirimbo itigeze igera mu matwi ye.

Nubwo yavuze ko atarayumva, yagaragaje ko urwego ahagarariye rugiye kongera gukurikirana ibikorwa bibera ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane ibishobora kugira ingaruka mbi kuri sosiyete. Yibukije ko izo mbuga zigomba gukoreshwa mu buryo bwubaka, atari urw’urukweto rwo gukwirakwiza ibintu bidafitiye umumaro abaturage.

RIB yanagaragaje ko abafite konti ku mbuga nkoranyambaga bakwiye kwitwararika ibyo basangiza abandi, bagashyira imbere ubutumwa bufitiye akamaro sosiyete aho gukwirakwiza ibihangano cyangwa amakuru ashobora kuyobya rubanda.

Dr. Murangira kandi yasabye abaturage kudashyigikira ibihangano byuzuyemo ubutumwa budafasha sosiyete. Yavuze ko ababisohora ataribo bakwiye kubyirinda gusa, ahubwo ko n’ababikurikira, ababireba cyangwa ababikoresha bagomba kubyirengagiza bakabyima amatwi.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities