Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ibidukikije

DRC: Ingagi ya kabiri yabyaye impanga

Kwizera Jackson

Ababungabunga ibidukikije bishimiye ivuka rya kabiri ry’impanga mu gihe cy’amezi abiri gusa nyuma y’izindi zavumbuwe muri Pariki y’Igihugu ya Virunga.

Izindi mpanga z’ingagi zo mu birunga zavutse muri Pariki y’Igihugu ya Virunga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, akaba ari ibirori ku babungabunga ibidukikije na Parike ya Virunga babona ko ari ibintu “bitangaje” kuri aya moko y’inyamaswa zenda gucika ku Isi.

Hashize amezi abiri gusa utwana tw’impanga tw’ingagi tuvumbuwe n’abarinzi ba pariki mu misozi ya Virunga, mu burasirazuba bwa DRC, izindi mpanga nshya zavutse zavumbuwe n’abashinzwe pariki. Kuri iyi nshuro, icyana cy’ikigabo n’ikigore byagaragaye mu muryango witwa Baraka, ugizwe n’ingagi 19 zitembera mu mashyamba ya Virunga mu misozi miremire.

Abarinzi ba pariki bashyize utwo twana munsi y’ubugenzuzi bwihariye kugira ngo badufashe mu mezi ya mbere akomeye, kuko utwana tw’ingagi duhura n’imbogamizi zikomeye mbere yo gukura. Ivuka ry’impanga riboneka gake cyane ku ngagi zo mu birunga, kuko ribaho ku kigero kitageze kuri 1% by’izivuka zose, kandi biba bisaba imbaraga z’ikirenga ku mubyeyi wazo.

Aya moko y’ingagi aboneka gusa mu bice bibiri byitaruye mu misozi ya Virunga no muri Pariki y’Igihugu ya Bwindi muri Uganda y’amajyepfo y’uburengerazuba, afite ikigero cyo hejuru cy’itakara ry’utwana, aho hafi kimwe cya kane cyabyo gihitanwa n’indwara, ihungabana, cyangwa kwicwa n’ingagi z’ingabo.

Muri Mutarama, Pariki ya Virunga yatangaje ko ingagi y’ingore yitwa Mafuko yabyaye impanga. Utwo twana tw’utugabo ubu dufite ibyumweru 11 kandi tumeze neza cyane, aho izindi ngagi zo mu muryango zifasha umubeyi mu kurinda no kwita ku twana twe. Abashinzwe pariki bemera ko ivuka ry’impanga rishobora kubaho cyane iyo ingore zimeze neza mu buryo bw’umubiri.

Jacques Katutu, ukuriye ubugenzuzi bw’ingagi muri Virunga, agira ati “Ivuka ry’impanga inshuro ebyiri mu gihe cy’amezi atatu ni ibintu bitangaje kandi ni ikimenyetso gikomeye cy’uko imbaraga zishyirwa mu kubungabunga pariki ya virunga nubwo hari umutekano muke mu burasirazuba bwa Kongo zikomeje gufasha mu bwiyongere bw’ingagi zo mu misozi miremire ya Virunga.”

Ubuvuzi bwihariye bw’inyamaswa bwagize uruhare runini mu kuzura kw’aya moko. mu Rwanda, Uganda, na DRC, imiryango nka “Gorilla Doctors” yarinze imfu z’ingagi nyinshi binyuze mu gufasha inyamaswa zagize ibibazo bitewe n’abantu, nko kuzikura mu mitego y’abarushimusi. Inyigo igaragaza ko kimwe cya kabiri cy’ubwiyongere bw’ingagi gikeshwa abo baganga b’inyamaswa.

Mu myaka ya 1970, hari hasigaye ingagi zitageze kuri 250 gusa, kandi benshi bumvaga ko zigiye gucika burundu. Imyaka myinshi y’imirimo ikomeye yo kubungabunga ibidukikije ni nyamaswa yafashije umubare wazo kongera kurenga 1,000 mu mwaka wa 2018, bituma inzego zibishinzwe zigabanya ubukana bw’izitwa ko zenda gucika burundu zishyirwa mu rwego rw’izitwa ko ziri mu kaga.

Igice cya DRC mu misozi ya Virunga kiracyari kimwe mu hantu habi cyane ku Isi ku barinzi b’inyamaswa. Mu myaka 20 ishize, abarinzi barenga 220 bishwe muri iyi pariki, aho imitwe y’inyeshyamba n’indi mitwe yitwaje intwaro, hamwe n’abajura, bahakorera nta nkomyi bityo bigashira umutekano wazo ubawugarijwe.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities