Ikipe y’igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) yemeje ko izitabira Igikombe cy’Isi 2026 nyuma yo gutsinda Jamaica igitego 1-0 mu mukino wabereye i Guadalajara muri Mexico, ku rwego rwa kamarampaka mpuzamigabane.
Uyu mukino wateguwe nyuma yo guhura na Nigeria aho iminota 90 isanzwe y’umukino yarangiye amakipe anganya 0-0. Mu minota y’inyongera 30, DRC iza kubona igitego cy’ingenzi ubwo myugariro Axel Tuanzebe yashyiraga umupira mu izamu rya Jamaica ku munota wa 100, umukino urangira, DRC itsinze, bityo ibona itike yo kwitabira iri rushanwa rikomeye ku rwego rw’Isi.
Iyi ni inshuro ya mbere nyuma y’imyaka 52 DRC itabona itike y’igikombe cy’Isi, nyuma yuko yari iheruka kucyitabira mu 1974 ubwo yitwaga Zaire, icyo gihe ikaba itarabashije gutsinda n’umukino n’umwe mu mikino itatu yakinnye mu itsinda, aho yaje no kunyagirwa ibitego 9-0 na Yugoslavia.
Mu mikino izatangira ku itariki 18 Kamena 2026, DRC izakina mu itsinda rya 11 hamwe na Portugal, Uzbekistan na Colombia.
Si DRC yonyine yabonye itike y’igikombe cy’Isi binyuze muri kamarampaka. Sweeden, Turkey na Repubulika ya Czech nabo babonye itike nyuma yo gutsinda Poland, Kosovo na Denmark mu mikino y’inyongera cyangwa kuri penaliti.
Ku mugabane w’i Burayi, u Butaliyani ntibuzitabira nyuma yo gutsindwa na Bosinia & Herzegovina kuri penaliti 4-1 nyuma yo kunganya 1-1 mu minota 120.
Iki ni igikorwa cy’amateka kuri DRC, kigaragaza ko nyuma y’imyaka myinshi itabasha kugaragara ku rwego rw’Isi, ubu ikipe y’igihugu igiye guhagararira Afurika ku rwego mpuzamahanga.

Nyuma y’imyaka 52 DRC igiye kwitabira imikino y’igikombe k’Isi














































































































































































