Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Dubai: Polisi Y’u Rwanda Na RDF Bitabiriye Irushanwa Ry’Imitwe Yihariye 

I Dubai muri Leta ziyunze z’Abarabu hatangiye irushanwa ry’imitwe yihariye yaza Polisi n’ingabo zo mu bihugu byatoranyijwe birimo n’u Rwanda.

Iri rushanwa ngarukamwa ryitwa N UAE SWAT Challenge ritegurwa n’Urwego rwa Polisi ya Dubai ku bufatanye n’abandi.

Abagize itsinda ry’u Rwanda mbere yo guhatana, babanje kuganirizwa na Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta ziyunze z’Abarabu Amb. John Mirenge.

Mbere yo kubifuriza intsinzi, yabanje kubasaba kuzesa imihigo bakazataha iwabo bemye.

CP George Rumanzi uyoboye iryo tsinda yavuze ko uko imyaka ishira, ari ko iryo rushanwa riba ishiraniro kuko ryitabirwa n’amakipe akomeye.

Uko bimeze kose, Rumanzi yasezeranije ko itsinda ayoboye rizitwara neza.

Ubusanzwe, irushanwa UAE SWAT Challenge rihuza imitwe yihariye ya polisi n’ingabo zishinzwe umutekano (SWAT / Special Forces) yo mu bihugu bitandukanye, rigamije gupiganwa mu kwerekana ubushobozi bwo ku rwego rwo hejuru mu bikorwa by’umutekano birimo gutabara aho rukomeye, kumenya uko babohoza abagizwe ingwate n’abagizi ba nabi n’ibindi.

Ribera muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, rigategurwa n’Urwego rwa Polisi ya Dubai.

Amakipe apimirwa ku bintu bijyanye n’akazi ko kurinda umutekano, birimo kurwanya iterabwoba no kwinjira ahantu hafunganye, kurasa neza mu gipimo kandi mu gihe gito, gutabara abashimuswe cyangwa abafunzwe, gukorana nk’ikipe mu bihe bigoye, imbaraga z’umubiri no kwihanganira imvune, hamwe no gufata ibyemezo byihuse mu bihe by’akaga.

Amakipe ahabwa amanota hashingiwe ku muvuduko yakozemo akazi, umutekano, gukorera hamwe no kubahiriza amategeko y’irushanwa.

Ryatangijwe mu mwaka wa 2019, iry’uyu mwaka ryatangiye kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 rikazageza tariki 11 uko kwezi, rikaba riri kuba ku nshuro ya karindwi.

Mu mwaka wa 2024, Ikipe ya Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu n’ikipe ya mbere ya Polisi y’u Rwanda ni zo zitwaye neza mu cyiciro cyo kunyura mu nzira z’inzitane mu gihe ikipe ya kabiri ya Polisi y’u Rwanda yaje ku mwanya wa gatandatu.

Umwaka ushize (2025), ikipe y’u Rwanda ya Polisi yegukanye umudali wa zahabu mu cyiciro cyo kunyura mu nzira z’inzitane.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda – RDF, Gen Ronald Rwivanga, yabwiye Abasenateri ko umuganda waciwe intege n’abayobozi mu nzego zo hejuru batawukora kandi bakagombye kubera...

Football

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yongeye kwandika amateka yegukana igikombe cya FIFA Series 2026, irushanwa mpuzamahanga rimaze iminsi ribera mu Rwanda, kiba igikombe cya...

Ibitekerezo

By Aggie Asiimwe Konde Director, Communications, Innovations, External Engagements and Advocacy at AGRA Why the next wave of competitive advantage in African markets will be...

Inkuru nyamukuru

Our Reporter Fintech firm Avenews joins fresh produce consortium to close Kenya’s agri-financing gap, targeting 10 million livelihoods. Nairobi, Kenya, 30th March 2026; Avenews, an agri-fintech...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities