Connect with us

Hi, what are you looking for?

Akarere

Dutegereze ibizava mu buhuza ku kibazo cya RDC _Ambasaderi Edourdo Filomeno

Ambasaderi wa Angola mu Rwanda yemeza ko ibikorwa by’ubuhuza ku ntambara biri gukorwa na Perezida wa Angola, João Manuel Gonçalves Lourenço, ku ntambara hagati ya M23 na FARDC mu Burasirazuba bwa DRC bitoroshye na gato.

Ibi byashimangiwe na Ambasaderi wa Angola mu Rwanda, Edouardo Filomeno Bárber Leiro Octávio, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Mbere tariki 14 Ugushyingo 2022.

Ambasaderi Edourado Filomeno yavuze ko akazi k’ubuhuza gakomeye gasaba kwitondera, ariko akavuga ko hari icyizere ko amahoro azagaruka.

Ambasaderi Edouardo Filomeno Bárber Leiro Octávio avuga ko Perezida wa Angola ari gukora akazi keza, kagamije guhuza ibihugu byo muri aka Karere kugira ngo amahoro agaruke mu Burasirazuba bwa DRC ariko akemeza ko ari akazi gakomeye.

Ati: “Nibwo akazi afite gakomeye ariko karashoboka. Twizera ko hari ibyo bagezeho kandi bizafasha mu guhuza impande ziri guhangana mu kibazo kiri muri DRC. Dufite icyizere cy’uko hari ikizagerwaho n’ubwo hari ibibazo. Mureke dutegereze ibizava mu buhuza kandi twizeye ko hari icyo bizatanga.”

Ikiganiro cyahawe abanyamakuru cyagarutse kandi ku ukwizihiza umunsi Angola yaboneyeho ubwigenge.

Ni umunsi usanzwe wizihizwa Tariki 11 Ugushyingo, buri mwaka ariko kubera ko uyu munsi mu mwaka wa 2022 wahuriranye n’uko Perezida wa Angola yari mu ruzinduko mu Rwanda byatumye wimurirwa ku wa Kabiri Tariki 15 Ugushyingo 2022.

Umwarimu wigisha Politiki n’ububanyi n’amahanga Dr. Ismael Buchanan wari waje uhagarariye Kaminuza y’u Rwanda muri iki kiganiro, yavuze ko iyi Kaminuza yiteguye kuzakorana nabo.

Dr. Buchanan ati: “Twiteguye kuzakorana n’abashakashatsi b’iki gihugu tukungurana ibitekerezo, ndetse tugahanahana abahanga n’abanyeshuri muri za Kaminuza.”

Kuri uyu wa Kabiri kandi hazabaho ibiganiro bikubiyemo uko u Rwanda na Angola byarushaho gukorana mu nzego zitandukanye harimo n’ubushakashatsi mu by’ubuhanga.

Umwe mu barimu bakomeye bakora mu kigo gikuru cy’ubushakashatsi i Luanda muri Angola uri mu Rwanda, yavuze icyo bagamije ni ukuvoma ubunararibonye mu Rwanda, ariko bakanifuza ko abanyeshuli n’abarimu ku mpande zombi bazajya basangira ubumenyi.

Uyu mwarimu wa kaminuza waturutse muri Angola, araboneraho umwanya wo gusura kaminuza y’u Rwanda mu rwego rwo gusangira na bagenzi be ubunararibonye.

Kugeza magingo aya, hari abanyarwanda batari bake bakorera ubucuruzi muri Angola kandi bakaba batekanye biturutse ku bushake bwiza bwa politike y’ubutwererane hagati y’abaperezida Paul Kagame na mugenzi we João Manuel Gonçalves Lourenço.

Gaston Rwaka

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities