Perezida wa Repubulika Paul Kagame aravuga ko Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) hari intambwe wateye mu kurwanya icyorezo cya Koronavirusi ariko ko hari akazi kagikenewe by’umwihariko guhuza ibikorwa ndetse n’ingamba mu guhangana n’iki cyorezo.
Ibi Umukuru w’igihugu yabivugiye mu nama ya Biro yaguye y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ndetse n’abayobozi b’imiryango y’uturere kuri uyu mugabane, yakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga.
Abagize inama yaguye ya Biro y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe hamwe n’abahagariye imiryango y’uturere muri Afurika bakoraniye mu nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga.
Perezida Paul Kagame yasangije abari muri iyi nama ibyakozwe mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba ayoboye muri iki gihe mu guhangana n’icyorezo cya Koronavirusi.
Umukuru w’igihugu yavuze ko ku wa 25 Werurwe 2020, abaminisitiri b’ubuzima n’ab’ubucuruzi mu bihugu bigize uyu muryango bakoze inama bifashishije ikoranabuhanga bumvikana ku ngamba zigamije kugabanya inngendo ndengamipaka zitari ngombwa ariko hashyirwaho uburyo ibicuruzwa bikomeza kwambuka.
Uyu muryango kandi ngo washyikirije ibihugu biwugize laboratwari zo gupima koronavirusi ku mipaka. Icyakora Perezida Kagame avuga ko hakiri akazi ko gukorwa.
Yagize ati “Twateye intambwe mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba ariko haracyari akandi kazi ko gukora, by’umwihariko mu guhuza ibikorwa no guhuza ingamba. Hakenewe gahunda ikomatanyije yo kurwanya iki cyorezo mu karere, ndetse ko kurushaho kugira izi nshingano ziremereye izacu, atari ugukora ibyiza mu bihugu byacu gusa, ahubwo tugasangira amakuru n’imikorere mu karere kose.”
Perezida Kagame washimye Perezida wa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa uburyo akomeje kuyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) muri ibi bihe bitoroshye bya koronavirusi, yavuze ko bigoye kumenya igihe iki cyorezo kizarangirira ndetse n’igihe ibintu bizasubirira mu buryo.
Yagize ati “Mu gihe dufatanyirije hamwe kurwanya COVID-19 tugomba gukomeza kuzirikana ikintu cy’ingenzi kidutegereje ari cyo gushyira mu bikorwa amasezerano y’isoko rusange muri Afrika,ariko ibyo bizaza tumaze gutsinda no guhanga n’ibi bihe twisanzemo.Ibi nabyo bizaba ari bimwe mu bigize gahunda yo gusubira mu buzima busanzwe, dusubukura ibikorwa by’ubucuruzi, no gusubiza ubuzima uko bwari busanzwe.”
Perezida Kagame yashimangiye ko ari ngombwa ko ibihugu bya Afurika bikorera hamwe hashyirwa imbaraga mu gupima icyorezo cya koronavirusi ndetse no guharanira ko ibikoresho bikenewe muri urwo rwego biboneke.
Kuva icyorezo cya koronavirusi cyakwaduka, umugabane wa Afurika ni wo utarazahara cyane ariko abasesenguzi baravuga ko uyu mugabane utabaye amaso ibintu barushaho kuba bibi.
Inkuru dukesha RBA













































































































































































