Ibigo by’itumanaho bikorera muri Afurika byatangaje gahunda nshya igamije korohereza abaturage kubona telefone zigezweho ku giciro gito cyane, aho biteganyijwe ko zimwe zizajya zigura hafi Amadolari 40, ni ukuvuga hafi ibihumbi 58 by’amafaranga y’u Rwanda. Iyi gahunda izatangirira mu bihugu bitandatu birimo n’u Rwanda.
Iyo gahunda iri gutegurwa ku bufatanye bw’ibigo by’itumanaho bitandukanye hamwe n’umuryango mpuzamahanga GSMA, mu rwego rwo kugabanya icyuho kiri hagati y’abafite telefone zigezweho n’abatazifite.
Abategura uyu mushinga bavuga ko hari ibiganiro biri kuba hagati y’ibigo by’itumanaho na za guverinoma z’ibihugu birebwa n’iyi gahunda, hagamijwe kugabanya imisoro kuri telefone zigezweho kugira ngo zigere ku giciro gishobora kugurwa na benshi.
Iyi gahunda yatangarijwe mu nama mpuzamahanga yiga ku ikoranabuhanga rya telefone ngendanwa, Mobile World Congress, yabereye mu mujyi wa Barcelona muri Espagne.
Ibigo by’itumanaho binini bikorera muri Afurika birimo Airtel, Axian Telecom, Ethio Telecom, Orange, Vodacom Group na MTN Group ni byo bizagira uruhare muri iyi gahunda, kandi byose hamwe bitanga serivisi ku bantu barenga miliyoni 800 muri Afurika.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya GSMA muri Afurika, Angela Wamola, yavuze ko imwe mu mbogamizi ikomeye ituma Abanyafurika benshi badakoresha internet ari ukubura ibikoresho by’ikoranabuhanga bihendutse.
Yasobanuye ko abaturage benshi bafite ubushake bwo gukoresha internet, ariko bakabura telefone zigezweho zishobora kuyakira. Bityo gahunda yo kuzana telefone zifite ubushobozi bwa 4G ariko ku giciro gito igamije gufasha kugabanya icyo cyuho.
Imibare igaragaza ko hafi 85% by’Abanyafurika batuye mu bice bigeramo internet, ariko umubare munini muri bo ntibayikoresha. Ibi ahanini biterwa n’uko telefone zigezweho zigura amafaranga menshi ku buryo ingo nyinshi zitazibasha.
Mu cyiciro cya mbere cy’igerageza, gahunda izatangirira mu bihugu birimo Rwanda, Democratic Republic of the Congo, Ethiopia, Nigeria, Tanzania na Uganda.
Biteganyijwe ko telefone zizajya zitangwa muri ibi bihugu zizaba zifite ubushobozi bumwe kandi ku giciro gito cyane gishoboka cya $40. Abategura uyu mushinga bavuga ko hamaze gutangwa komande za mbere kandi ko zizatangira kugera mu bihugu byatoranyijwe mu gihe cya vuba.
Kugeza ubu, telefoni nyinshi zikoreshwa muri Afurika zituruka cyane mu Bushinwa, kuko ari ho hakorerwa izihendutse zijyanye n’ubushobozi bw’abaturage benshi.
Ubushakashatsi bwa GSMA bugaragaza ko mu mwaka wa 2024, Umunyafurika umwe muri bane gusa ari we wari ufite telefone igezweho.
Iyi gahunda ikaba ije nyuma y’uko na hano mu Rwanda hari izindi gahunda zari zaragerageje korohereza abaturage kubona telefone zigezweho, aho ibigo by’itumanaho birimo Airtel na MTN byigeze gushyira ku isoko telefone za 4G zaguraga hafi ibihumbi 20 by’amafaranga y’u Rwanda.







































































































































































