Itorero rya ADEPR ururembo rwa Muhoza ryibutse ku nshuro ya 28 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, habaho n’igikorwa cyo kuremera uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bamworoza inka.
Iki gikorwa cyabaye ku wa kane tariki ya 19 Gicurasi 2022, cyateguwe n’itorero ADEPR ururembo rwa Muhoza, kibera ku kuri Paruwasi ya Ruli, mu karere ka Gakenke.

Gahunda y’uwo munsi yabanjirijwe no gushyira indabo kumva y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi iri ku murenge wa Ruli,, nyuma ibiganiro bikomereza ku rusengero rwa ADEPR.
Iki gikorwa nticyabaye icyo kwibuka gusa, habayeho no kuremera Nyirasafari Marie, umwe mu batishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wo mu itorero ADEPR Paruwase ya Ruli, u murenge wa Ruli, Akagari ka Rwesero, bamuha inka mu rwego rwo kumufata mu mugongo no kumufasha kwiteza imbere.
Umushumba wa ADEPR Paruwasi ya Ruli, Pasiteri Nzeyimana Josue avuga icyatumye bahitamo kuremera uyu mubyeyi bakamuha inka.
Ati “Twamuhaye inka mu rwego rwo kumufata mu mugongo no kugira ngo yiteze imbere, kubera ari umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kandi akaba atishoboye.”

Pasiteri Safari Willison, avuga icyatumye bategura kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nk’itorero ndetse n’impamvu bahisemo kuremera uyu mubyeyi bakamuha inka.
Ati “Icyatumye dutegura iki gikorwa cyo kwibuka no kuremera uyu mubyeyi ni uko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi hari abantu benshi bahungiye mu nsengero bazi ko ariho barabonera ubuzima, ariko bikarangira bahapfiriye.
Twateguye iki gikorwa kugira ngo duhe icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, abayirokotse tubereka ko turi kumwe kandi tuzakomeza kubafata mu mugongo kuko hari abari abayobozi n’abakirisitu bakoze Jenoside kandi bitari bikwiye. Niyo mpamvu twabiteguye tubabwira ngo ntihakagire uwumvira ikibi, n’iyo yaba akibwiwe n’umuyobozi we, ahubwo tujye dufatira urugero kubakoze ibyiza no ku batubwira ibyiza.”

Pasiteri Safari, akomeza avuga ko kuba bahaye inka Nyirasafari ari uko bashakaga gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, babereka ko bari kumwe.
Nyirasafari Marie wahawe inka, avuga ko byamukoze ku mutima akabona ko ubwiyunge no kubabarirana byagize umumaro ndetse ko igiye kumufasha kwiteza imbere.
Ati “twanezerewe cyane, ni ibyishimo ku muryango wanjye. Iyi nka izamfasha kwiteza imbere. Iki gikorwa bankoreye gifite akamaro kanini kuko bituma twumva ko ubwiyunge no gusabana imbabazi byagize umumaro ku banyarwanda, bigatuma dukomeza umuco nyarwanda.”

Abari bitabiriye iki gikorwa harimo inzego z’ubuyobozi bwite za leta, ndetse n’iz’itorero, harimo Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, umushumba w’itorero ADEPR ururembo rwa Muhoza, ukuriye amadini n’amatorero mu karere ka Gakenke, ingabo na polisi, abashumba bose b’iri torero rya Muhoza, abakirisitu ndetse n’abandi baturage muri rusange.
Namusisi Elyvanie













































































































































































Eric beckham
May 20, 2022 at 20:07
Wawoooo iki gikorwa ni kiza rwose Imana ihe umugisha buri umwe wese witanze akabigiramo uruhare, nongeye gushimira Itorero rya Adepr ruli