Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Gakenke: Koperative COMIKAGI iravugwaho gushyira ubuzima bw’umuturage mu kaga

Namusisi Elevanie

Umuturage wo mu karere ka Gakenke, Umurenge wa Ruli, Akagari ka Jango mu mudugudu wa Murehe, aratabaza avuga ko inzu igiye kumugwira kubera ko Koperative COMIKAGI, yacukuye amabuye y’agaciro ikageza aho isiga inzu ye igiye kumugwira, ariko ntibagire icyo bamufasha.

Ntahontuye Jean Damascene, bakunze kwita Gashuhe, ni we uvuga akaga arimo kubera ko we n’umuryango we batabariza ubuzima bwabo nyuma y’uko Koperative ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, COMIKAGI, icukuye ikageza munsi y’inzu ye, ubu ikaba yarasadutse igiye kumugwa hejuru.

Nk’uko Ntahontuye yabitangarije ikinyamakuru Panorama ku wa 8 Ukuboza 2023, avuga ko inzu ye yasadutse cyane, isaha ku isaha ishobora kubagwira.

N’agahinda kenshi, agira ati “Inzu yarasenyutse burundu, ibirombe byarayishenye! Baduciye munsi, inzu irasaduka, ubu iyo turi gusekura isekuro irarigita;  na ho mu mpande hose urabona ko hasadutse! Baduciye munsi, imitungo barajyana, nta kintu na kimwe baduhaye… Kandi iyi nzu nyibanamo n’umuryango wanjye!”

Akomeza avuga ko Koperative bamubwira ko bashaka gusana inzu, ariko we akurikije uko imeze atakwemera ko bayisana kuko ubutaka bwasadutse ahubwo ko ashaka ko bamwimura.

Agira ati “Bambwiye ko inzu izasanwa n’ibihumbi magana abiri, ariko njye mbona nshaka ko banyimura kubera ko yazangwira n’ubundi. Ibyo bansaba barananiza si ibintu byakorwa nonaha, Kandi inzu imeze nabi cyane yenda kungwira  njye ndasaba ko bangurira ikibanza bakanyubakira bakampa inzu yanjye yuzuye cyangwa bakampa amafaranga nkajya kwigurira ahandi.”

Avuga ko iki kibazo kimaze igihe kinini akigejeje ku buyobozi bw’iyi Koperative, anayisaba ko yamwimura kuko ubu aho ari hashobora gushyira ubuzima bwe mu kaga, ndetse ko n’ubuyobozi bw’umurenge bukizi  ariko ko kugeza ubu ntacyo bari bagikoraho.

Umuyobozi wa Koperative COMIKAGI, Dusabamahoro Cyridio, avuga ko iki kibazo bakizi ariko ko uyu Ntahontuye nta bimenyetso bigaragaza ko iyi Koperative yacukuye munsi ye. Gusa bemera kumufasha ariko nk’uko bafasha abandi bakene. Ikindi ngo nta byangombwa by’ubutaka afite ndetse ko yanze ko bamusanira inzu.

Agira ati “Ikibazo kirazwi, ariko kubera ko azi ko ari ahantu habera ubucukuzi, ntabwo afite ibimenyetso ko ari byo byahangije, kuko ibyo biba ntabwo ubucukuzi bwari buhari. Ariko kubera ko ari muri zone y’ubucukuzi turemera kumusanira inzu, we icyo ashaka ni amafaranga mu ntoki kandi nta cyangombwa cyaho afite ngo tumwishyure, tuhagire aha Koperative. Ariko twe twemera kumufasha nk’umukene nk’uko twafasha n’undi wese, ariko icyangombwa cy’ubutaka ntacyo ntanemera ko tunamusanira, kandi inzu ye yarasadutse bigaragara.”

Akomeza avuga ko bemera kumukodeshereza bakamusanira ariko ko yabyanze ngo ashaka amafaranga

Ati “Twe ibyo twemera kumufasha twemera kumusanira inzu, ariko ntitwafata amafaranga ngo tuyahe umuntu udafite icyangombwa. Twemeye kumukodeshereza tukayisana atarimo ariko yarabyanze, ntashaka kubyumva. Niba ashaka kuhava nazane icyangombwa cy’ubutaka tumwishyure habe aha Koperative.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruli, Hakizimana Jean Bosco, mu magambo make cyane, avuga ko iki kibazo akizi ariko ko Ntahontuye  agomba kubanza kuzuza ibyo asabwa

Agira ati “Nabanze yuzuze ibyo asabwa!”

Tumubajije ibyo bamusabye yatubwiye ko tugomba kubibaza nyir’ubwite ariko ko kimwe mu byo asabwa ari ugushaka icyangombwa cy’ubutaka. Ntiyigeze agaragaza ko hari impungenge bafite kuri uwo muryango ushobora guhitanwa n’iyo nzu.

Umurenge wa Ruli ni umwe mu mirenge igize Akarere ka Gakenke icukurwamo cyane amabuye y’agaciro. Buri gasozi ko muri uwo murenge ugasangaho ibirombe, aho abaturage benshi bavuga ko batuye hejuru y’imyobo.

Ntahontuye avuga ko inzu ishobora kuzabagwa hejuru kuko bayinyuze munsi bacukura amabuye y’agaciro (Ifoto/ N. Elevanie)
Inzu ishobora kubagwira
Hari ibice bimwe bigiye kwitura hasi (Ifoto/ N. Elevanie)
Iyo uri mu nzu imbere ureba hanze unyuze ahamaze kwiyasa (Ifoto/ N. Elevanie)
Hari ibice byatangiye gutobokamo imyobo (Ifoto/ N. Elevanie)
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Perezida Kagame yaraye yitabiriye umukino wahuje Amakipe abiri y’abakinnyi beza muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (the 2026 NBA All-Star...

Amakuru

Muri iki cyumweru, Komite ishinzwe Politiki y’Ifaranga (MPC) iraterana kugira ngo isuzume imiterere y’ubukungu bw’imbere mu gihugu n’ubw’isi muri rusange. Izanafata umwanzuro ku gipimo...

Ubucuruzi

Rene Anthere Rwanyange Ubucuruzi hagati y’u Bushinwa na Afurika umwaka ushize bwageze ku mari yo hejuru butigeze bugeraho mbere, gusa buracyohereza muri Afurika hafi...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities