Mu kwizihiza ku nshuro ya 29 Isabukuru, ku wa 04 Nyakanga 2023, urubyiruko rwo mu Kagari ka Rugando, Umurenge wa Kimihurura mu karere ka Gasabo, rwasabwe gufunga rukadadira kugira ngo hatazagira umwanzi winjirira u Rwanda n’abarutuye.
Ubwo abaturage bo muri aka kagari bari bateraniye ku biro by’umurenge wa Kimihurura, bahawe ubutumwa butandukanye harimo kugaruka ku mateka n’intangiriro y’urugamba rwo kubohora igihugu.
Lt. Col. Alphonse Safari watanze ikiganiro kirebana n’isabukuru yo kwibohora, yavuze ko mu bintu byagoye ingabo zari iza RPF Inkotanyi harimo imfu z’abasirikare bakuru, byabahungabanyije bikomeye, ariko nyuma hakaza umucunguzi ari we Perezida Paul Kagame.
Agira ati “Murabizi ku munsi wa kabiri w’urugamba rwo kubohora igihugu, uwari umukuru wacu yararashwe, hakurikira ho n’abandi nka Dr Bayingana, ba Bunyenyezi n’abandi; aho rero niho twasigaye tumeze nk’abategereje undi waza akadukemurira ibibazo. Ni bwo twagize Imana haza undi muyobozi mushya twitaga Afande PC ari we Perezida wa Repubulika ubungubu, yongera gushyira ingabo ku murongo dutangira urugamba bushyashya.”
Akomeza avuga ko nyuma y’ibibazo byose banyuzemo kugira ngo igihugu kibohorwe, yagize icyo asaba cyane urubyiruko, kugira ngo igihugu kitazasubira mu maboko y’ababi.
Agira ati “Urubyriuko rwacu turabasaba kureba aho ubuyobozi bwacu bugeze, rukitegura ruhereye ahongaho kuko hakurya hano hari umwanzi n’ahandi arahari mwinshi, ariko cyane hakurya hano. Ntabwo rero mugomba kujyaho ngo bakuru bacu bakoze biriya. Oya, tugomba kwitegura, tugahora dufunze ku buryo nta muntu wacu wongera gupfa…”
Kamuzinzi Solange umuturage wo mu Rugando ashima cyane uko Inkotanyi zabahaye agaciro, cyane abagore n’abakobwa. Ati “Ubu ntitukirwa abakongomani, Abagande, n’abandi. Twarikubyara abakongomani, abarundi, abagande n’abandi, ariko ubu twabyaye Inkotanyi. Turabashima ko mwatubohoye nk’abakobwa, ababyeyi bacu bari kwicwa n’agahinda.”
Agira inama urubyiruko, ati “Inkotanyi zahariniye kubohora u Rwanda, ntizari kubishobora ari abasinzi, abanywarumogi, yewe harimo n’abakobwa birumvikana ntibari kubishobora ari indaya; ntibari kubishobora batazi gukora cyangwa bavangura amoko. Rero tubigireho amaraso yabo atazapfa ubusa.”
Niyonsaba Felicien ashima ibyakozwe na Perezida wa Repulika nko kuba umuturage nkawe abasha gufata ijambo mu ruhame, byongeye imbere y’abayobozi barimo n’abasirikare bakuru.
Agira ati “Twaribohoye koko mbere byari nk’igitutsi kuba nahagarara imbere y’imbaga ingana gutya ngatinyuka kubwira ingabo z’igihugu… mbere nka Liyetona Koloneli yari umuntu ukomeye ntiwatinyukaga kumugeraho, none ubu turicaranye mu kagari, mu mudugudu, turamubwira ibitekerezo byacu nawe akatubwira ibye.”
Uyu muturage asoza asaba urubyiruko gukunda igihugu no gushyira hamwe kuko nibwo umwanzi atazabamenera mo.
Niyoyita Gerald na we utuye mu Rugando, agaruka ku byatumye igihugu kizanzamuka ko harimo ubwitange bw’Inkotanyi, ubufatanye kugeza aho abakozi bose ba nyuma ya Jenoside bari abakorerabushake.
Agira ati “Amabanki yose yari amaze gusahurwa, igihugu nta faranga gisigaranye. Byabaye ngombwa ko muri kwa kwigomwa kw’Inkotanyi, ko amafaranga FPR yakoreshaka utwo yasaguye akaba aritwo dukoreshwa n’abakozi ba mbere twari abakorerabushake, ariko kubera ubufatanye iterambere ry’igihugu ryarihuse cyane.”
Asoza ashimira abanyarwanda bumviye ubuyobozi bwabo, bigatuma igihugu kigeze aho kiri ubu.
Muri ibi birori abenshi bagiye bashima cyane aho FPR Inkotanyi igejeje igihugu cyane mu bukungu n’umutekano dore ko mu myaka ya 1994 icyizere cyo kubaho ku munyarwanda yari hagati y’imyaka 42 na 45 ariko kubera politiki nziza ya leta y’ubumwe mu guteza imbere imibereho y’abanyarwanda ubu imyaka igeze kuri 69,6.





































Nshungu Raoul







































































































































































