Panorama
Abaturage bo mu Mujyi wa Kabarore, Umujyi w’Akarere ka Gatsibo, basanga imihanda ya Kaburimbo ihuzuye igiye kwihutisha iterambere rishingiye ku buhahirane n’imigenderanire hagati y’uyu mujyi n’ibindi bice bya Gatsibo.
Abatuye uyu mujyi baganiriye na RBA dukesha iyi nkuru, bavuze ko kuba barubakiwe imihanda ya kaburimbo kandi bizabafasha mu kwihutisha ubucuruzi bukorerwa Kabarore cyane ko basubiza amaso inyuma bagasanga ibi bikorwaremezo byaratanze isura nyayo y’imiyoborere igihugu gifite muri iki gihe.
Kugeza ubu muri uyu mujyi haherutse kuzura imihanda ya kaburimbo ireshya n’ibilometero bine inyura aho abaturage batuye n’indi yerekeza aho abenshi bakorera n’ahabonerwa serivisi zitandukanye.
Abahakorera ubucuruzi bavuga ko ahasigaye imihanda itarakorwa naho bafite icyizere ko izakorwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, we atangaza ko iyi mihanda yoroheje ubuhahirane ndetse ibafasha no kurimbisha uyu Mujyi wa Kabarore. Akomeza avuga ko hari indi mihanda ikorerwa inyigo, ku buryo mu gihe cya vuba abatuye muri Gatsibo bazabona indi mihanda ya kaburimbo.
Biteganyijwe ko hari indi mihanda ireshya n’ibilometero 15 izubakwa hirya no hino mu Karere ka Gatsibo, hagamijwe gufasha abaturage mu kwihutisha iterambere.












































































































































































