Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amagare

Gatsibo: Hashyizwe imbaraga mu gushaka impano mu magare

Buri wese yashakaga kugenda imbere

Ikipe y’umukino w’amagare mu karere ka Gatsibo (Kiramuruzi Cycling Team), yatangije igikorwa cyo gushaka impano mu rubyiruko barushaho gukundisha umukino w’amagare abakiri bato.

Ku cyumweru tariki ya 14 Kanama 2016, urubyiruko rurimo abahunga n’abakobwa basaga 70 bitabiriye igikorwa cyo kugaragaza impano zabo mu mukino w’amagare, bakora isiganwa ringana na kilometero 35, banyuze mu mirenge ya Kiziguro, Muhura, Murambi na Kiramuruzi.

Nk’uko bigarukwaho na Sekanyange Jean Leonard, Perezida w’Ikipe y’umukino w’amagare y’i Kiramuruzi (Kiramuruzi Cycling Team), icyo gikorwa cyateguwe mu rwego rwo gushishikariza urubyiruko rwo mu karere ka Gatsibo kwitabira umukino w’amagare.

“Tuziko muri kano karere hari abasore n’inkumi bibitseho impano mu mukino w’amagare, turashaka ko na bo binjira muri uwo mukino, bizatuma n’akarere ka Gatsibo karushaho kumenyekana. Iki gikorwa kizahoraho kuko bitarangiye aha, twifuza ko cyakorwa kenshi mu mwaka.”

Barack Kubwimana, afite imyaka 19 ariko iyo umurebye mu maso ubona amaze kuba umusore. Ni we wegukanye umwanya wa mbere nyuma yo gusiga abasore b’intarumikwa bai bitabiriye isiganwa ry’amagare ryabereye mu karere ka Gatsibo.

“Nta rindi banga nakoresheje, nari nifitiye icyizere ko ndibubasige, hanyuma nkoresha umuhate. Nsanzwe ntwara igare kandi ngatwara imizigo nicyo kintunze. Ubwo ninjiye muri siporo y’amagare nzakoresha ubwenge n’imbaraga ku buryo nzagera ku rwego rwa kure. Nifitiye icyizere ko nzasohokera igihugu.” Barack Kubwimana, utuye mu murenge wa Kiramuruzi.

Uwimana Claudine, ni umukobwa w’ibigango ufite imyaka 18 y’amavuko. Yanikiye bagenzi be dore ko hari n’abahungu bamuje inyuma. Ubusanzwe na we akora akazi ko gutwara imizigo ku igare. Avuga ko agiye kongera imyitozo ku buryo azinjira mu masiganwa yo ku rwego rw’igihugu.

Iki gikorwa cyajyanye na gahunda yo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko, cyahuriwemo n’abahagarariye urubyiruko ndetse na Polisi y’igihugu ikorere mu karere ka Gatsibo, ndetse n’ubuyobozi bw’ako karere.

Kiramuruzi Cycling Team irategura guhindura izina ku buryo akarere kose kazayibonamo kandi bagategura n’indi mikino yiyongera ku mukino w’amagare. Isiganwa ryo kureba impano z’abakiri bato, biteganijwe ko rizajya rikorwa inshuro zirenze imwe kandi rikaba ngarukamwaka.

Rene Anthere

Barack Kubwimana wegukanye umwanya wa mbere ashobora gutangira amasiganwa mu mpera z'iki cyumweru.

Barack Kubwimana wegukanye umwanya wa mbere ashobora gutangira amasiganwa mu mpera z’iki cyumweru.

Uwimana Claudine wabaye uwa mbere mu bakobwa hari abahungu yanikiye.

Uwimana Claudine wabaye uwa mbere mu bakobwa hari abahungu yanikiye.

Kubwimana yishimira igare yahembwe.

Kubwimana yishimira igare yahembwe.

Mparabanyi wari uhagarariye FERWACY yatanze ibihembo.

Mparabanyi wari uhagarariye FERWACY yatanze ibihembo.

Nambajimana Dan w'imyaka 12 yitabiriye amasiganwa kandi hari  abasore benshi yanikiye asoza isiganwa.

Nambajimana Dan w’imyaka 12 yitabiriye amasiganwa kandi hari abasore benshi yanikiye asoza isiganwa.

Nambajimana Dan yishimiwe n'abakurikiranye isiganwa. Akarere kiyemeje kuzamukurikirana agatera imbere.

Nambajimana Dan yishimiwe n’abakurikiranye isiganwa. Akarere kiyemeje kuzamukurikirana agatera imbere.

Ibihembo bikuru byatanzwe ni amagare yo gufasha mu myitozo.

Ibihembo bikuru byatanzwe ni amagare yo gufasha mu myitozo.

Sekanyange Jean Leonard, Perezida wa Kiramuruzi Cycling Team, avuga ko ikipe igiye guhindura izina kandi buri wese ubishaka yemerewe kuyibera umunyamuryango.

Sekanyange Jean Leonard, Perezida wa Kiramuruzi Cycling Team, avuga ko ikipe igiye guhindura izina kandi buri wese ubishaka yemerewe kuyibera umunyamuryango.

Uyu mwana w'umukobwa w'imyaka 14 yabaye uwa kabiri ahabwa igare nk'umwana muto kandi witwaye neza. Agiye gutangira imyitozo ku igare ryabugenewe ku buryo azatangira kwitabira amasiganwa akomeye.

Uyu mwana w’umukobwa w’imyaka 14 yabaye uwa kabiri ahabwa igare nk’umwana muto kandi witwaye neza. Agiye gutangira imyitozo ku igare ryabugenewe ku buryo azatangira kwitabira amasiganwa akomeye.

Hahembwe 10 mu bitabiriye isiganwa.

Hahembwe 10 mu bitabiriye isiganwa.

Abaturage bari benshi ku mihanda bishimiye isiganwa ryabereye mu karere ka Gatsibo.

Abaturage bari benshi ku mihanda bishimiye isiganwa ryabereye mu karere ka Gatsibo.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities