Connect with us

Hi, what are you looking for?

Inkuru nyamukuru

Gatsibo: Imiryango 20 y’abirukanywe Tanzaniya yorojwe inka

Inka zatanzwe zose zifite amezi makuru. (Photo/Courtesy)

Ku wa gatatu tariki ya 15 Gashyantare 2017, Ikigo cy’igihugu cy’ubuhinzi n’ubworozi (RAB) cyatanze inka 20 ku miryango 20 y’abanyarwanda birukanywe mu gihugu cya Tanzania bagatuzwa mu kagari ka Munini,  Umurenge wa Rwimbogo, Akarere ka Gatsibo,.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo yabwiye abahawe inka ko iyi gahunda ya Girinka munyarwanda yatangijwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame mu 2006, yabasabye korora neza izi nka ndetse zabyara bakoroza abandi banyarwanda.

Mu butumwa bw’umuyobozi w’akarere yagize ati “Inka zose zifite amezi makuru ndetse imwe yahise ibyara. Basabwa kuzorora neza kandi nizimara kubyara bazoroza abandi banyarwanda. Bashimye byimazeyo intore izirusha intambwe kuri byinshi bamaze kugeraho kandi babimukesha.”

Munyoro Godfrey ni umwe mu banyarwanda birukanywe Tanzaniya atuzwa mu murenge wa Rwimbogo. Yashimye cyane gahunda zitandukanye Leta y’u Rwanda yabagejejeho  kugira ngo ubuzima bwabo bubeho neza zirimo Kubakirwa aho gutura, Mituweli, guhabwa ibiryo n’ibindi.

Zimwe mu mbogamizi bagaragarije ubuyobozi bw’Akarere zirimo Kubura amazi meza, kutagira ubutaka buhingwaho ndetse n’ubwisungane mu kwivuza kuri bamwe.

Iki gikorwa cyo gutanga inka cyitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kantengwa Mary, inzego z’umutekano n’abaturage batuye muri ako kagari.

Kabuto James/Gatsibo

Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo Gasana Richard ari kumwe n'Umugenerwabikorwa wishimiye inka yahawe. (Photo/Courtesy)

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard ari kumwe n’Umugenerwabikorwa wishimiye inka yahawe. (Photo/Courtesy)

Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo Gasana Richard ari kumwe n'Umugenerwabikorwa wishimiye inka yahawe. (Photo/Courtesy)

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard ari kumwe n’Umugenerwabikorwa wishimiye inka yahawe. (Photo/Courtesy)

Inka zorojwe imiryango 20 y'abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya batujwe mu kagari ka Munini, Umurenge wa Rwimbogo, Akarere ka Gatsibo (Photo/Courtesy)

Inka zorojwe imiryango 20 y’abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya batujwe mu kagari ka Munini, Umurenge wa Rwimbogo, Akarere ka Gatsibo (Photo/Courtesy)

Mu muco wa kinyarwanda inka ziracanirwa (Photo/Courtesy)

Mu muco wa kinyarwanda inka ziracanirwa (Photo/Courtesy)

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities