Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yakiriye impapuro yashyikirijwe na Maj. Gen. Joseph Nzabamwita, zimuhesha uburenganzira bwo guhagararira u Rwanda mu Burusiya.
Mu kwezi k’Ukuboza 2024, nibwo Gen. Nzabamwita yoherejwe n’u Rwanda kuba Ambasaderi mu Burusiya, asimbuye Lt Gen Mushyo Kamanzi.
Muri Mata, 2025 yatanze impapuro zisabwa n’igihugu yoherejwemo, zimuheshaga uburenganzira bwo guhagararira u Rwanda mu Burusiya zikaba zarazishyikirijwe Mikhail Bogdanov, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije w’Uburusiya.
Mbere yo kuba Ambasaderi, Nzabamwita yakoreye igihugu mu nzego zinyuranye za Gisirikare, harimo no kuba Umuvugizi wa RDF.
Yabaye kandi Umunyamabanga mukuru w’Urwego rw’igihugu rw’ubutasi n’Umutekano ndetse n’Umujyanama mukuru wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, mu by’umutekano.












































































































































































