Amakuru agera kuri Panorama avuga ko Gen (Rtd) Marcel Gatsinzi yatabarutse kuri uyu wa kabiri tariki ya 7 Werurwe 2023, aguye mu bitaro mu Bubiligi aho yari arwariye.
Gen Gatsinzi, mu mpera z’umwaka ushize yari aherutse gusezerana n’umugore aho yari mu Bubiligi.
Gen Gatsinzi yavutse ku ya 9 Mutarama 1948 i Kigali atabarutse afite imyaka 75. Asoje amashuri yisumbuye muri Collège Saint-André i Nyamirambo mu 1968. Yahise yinjira mu ishuri rikuru rya gisirikare, asohokana ipeti rya Suliyetona ku wa 31 Werurwe 1970.
Yakomeje amasomo ya gisilikare mu Bubiligi ahitwa Heverlee (Louvain) mu Ishuri rya Logistics mu 1971 n’i Buruseli mu Ishuri Rikuru ry’Ingabo kuva mu 1974 kugeza 1976.
Igihe cy’intambara yo kubohoza igihugu hagati y’ingabo zari iza FPR Inkotanyi (RPA) n’Ingabo za Leta y’u Rwanda icyo gihe mu 1990-1994, Gen Gatsinzi yari mu mu itsinda ry’indorerezi za Gisilikare z’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (OUA) zidafite aho zibogamiye, bakurikirana ihagarikwa ry’imirwano mu gihe cy’imishyikirano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na FPR-Inkotanyi.
Nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Marcel Gatsinzi yinjiye muri RDF, agirwa Umukuru wa Jandarumeri mu 1997 kugeza mu 2000.
Kuva mu 2000 kugeza mu 202 yabaye Umunyamabanga mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe umutekano, ku wa 15 Ugushyingo 2002 agirwa Minisitiri w’Ingabo, kugeza ku ya 10 Mata 2010. Yahise agirwa Minisitiri ushinzwe imicungire y’ibiza n’impunzi kugeza 2013.
Gen Marcel Gatsinzi yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru mu kwezi k’Ukwakira 2013.
Panorama














































































































































































Anitha Kivuye
March 14, 2023 at 16:09
Afande Gatsinzi yari umugabo, umugaba ndetse umusirikare ukomeye burya nkeka ko yanagize uruhare runini ku sihusho nshya y’ iki gihugu.
Abantu benshi bajya bibeshya ku gihugu ntabwo ari icy’ umuntu umwe ahubwo ni ubufatanye bw’ abantu bose n’ ubwo yari muri FAR ariko yari azi byinshi ndetse na RPA yari ayizi ni nayo mpamvu atahanye agaciro ke.
RIP Gen!