Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Gen (Rtd) Marcel Gatsinzi wabaye Minisitiri w’ingabo z’igihugu yatabarutse

Amakuru agera kuri Panorama avuga ko Gen (Rtd) Marcel Gatsinzi yatabarutse kuri uyu wa kabiri tariki ya 7 Werurwe 2023, aguye mu bitaro mu Bubiligi aho yari arwariye.

Gen Gatsinzi, mu mpera z’umwaka ushize yari aherutse gusezerana n’umugore aho yari mu Bubiligi.

Gen Gatsinzi yavutse ku ya 9 Mutarama 1948 i Kigali atabarutse afite imyaka 75. Asoje amashuri yisumbuye muri Collège Saint-André i Nyamirambo mu 1968. Yahise yinjira mu ishuri rikuru rya gisirikare, asohokana ipeti rya Suliyetona ku wa 31 Werurwe 1970.

Yakomeje amasomo ya gisilikare mu Bubiligi ahitwa Heverlee (Louvain) mu Ishuri rya Logistics mu 1971 n’i Buruseli mu Ishuri Rikuru ry’Ingabo kuva mu 1974 kugeza 1976.

Igihe cy’intambara yo kubohoza igihugu hagati y’ingabo zari iza FPR Inkotanyi (RPA) n’Ingabo za Leta y’u Rwanda icyo gihe mu 1990-1994, Gen Gatsinzi yari mu mu itsinda ry’indorerezi za Gisilikare z’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (OUA) zidafite aho zibogamiye, bakurikirana ihagarikwa ry’imirwano mu gihe cy’imishyikirano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na FPR-Inkotanyi.

Nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Marcel Gatsinzi yinjiye muri RDF, agirwa Umukuru wa Jandarumeri mu 1997 kugeza mu 2000.

Kuva mu 2000 kugeza mu 202 yabaye Umunyamabanga mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe umutekano, ku wa 15 Ugushyingo 2002 agirwa Minisitiri w’Ingabo, kugeza ku ya 10 Mata 2010. Yahise agirwa Minisitiri ushinzwe imicungire y’ibiza n’impunzi kugeza 2013.

Gen Marcel Gatsinzi yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru mu kwezi k’Ukwakira 2013.

Panorama

1 Comment

1 Comment

  1. Anitha Kivuye

    March 14, 2023 at 16:09

    Afande Gatsinzi yari umugabo, umugaba ndetse umusirikare ukomeye burya nkeka ko yanagize uruhare runini ku sihusho nshya y’ iki gihugu.
    Abantu benshi bajya bibeshya ku gihugu ntabwo ari icy’ umuntu umwe ahubwo ni ubufatanye bw’ abantu bose n’ ubwo yari muri FAR ariko yari azi byinshi ndetse na RPA yari ayizi ni nayo mpamvu atahanye agaciro ke.
    RIP Gen!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Mu Rwanda hatangiye Igikombe cya Afurika cya Handball 2026 mu bagabo, bitangira ikipe y’u Rwanda itsinda iya Zambia ibitego 30-19 mu mukino wabereye muri...

Amakuru

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Régis Rugemanshuro, yemeza ko umwaka wa 2025 usize umutungo wayo wikubye kabiri mu myaka itanu ishize ubu ukaba ari Miliyari...

Amakuru

Itsinda ry’abahanga mu bwubatsi mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) bafatanyije na bagenzi babo bo muri Jamaica  (JDF) mu mirimo  yo gusana ibyangijwe n’ibiza mu...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities