Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Byumba mu karere ka Gicumbi, bamaze gufata umuco ufatwa nk’ingeso wo kuzindukira mu tubari tw’ibigage mu gitondo cya kare, aho kubanza kwita ku mirimo ibateza imbere, ni mugihe abandi baba bagiye mu mirima, ku masoko cyangwa mu yindi mirimo ibafasha kwiteza imbere, ibyo bikaba bishobora kuba intandaro y’ubukene mu miryango no gukurura ubunebwe n’urugomo n’ibindi nikorwa bisebetse.
Urusaku rw’abantu bazindukira mu tubari tw’ibigage mu masaha yo mugatondo m’udusanteri tumwe na tumwe two mu karere ka Gicumbi aba ari rwose. Ni mugihe abandi baba bazindukiye mu mirimo ndetse bakavuga ko aba bazindukira mu tubari arinabo barara babamenera inzugi kuko ngo ayo mafaranga banywera ntaho bayakura kuko ntacyo bakora.
Bamwe mubaganiye na Panorama bavuga ibi biterwa n’ubunebwe bw’ababikora kandi ngo ibyo bigira ingaruka no ku buzima bwabo bw’ahazaza. Bati: “Niba umuntu ari umusore afite imbaraga akazindukira ku kabari ntacyo akora, ibi bimukururira ubujura ndetse n’izindi ngeso mbi zitandukanye kandi bikamwokama ubuzima bwe bwose.”
Byongeye kandi ngo bibaza aho amafaranga banywera aba yavuye bakahabura dore ko ngo ntacyo gukora bagira, akazi kabo akaba aria ko kwirwa bicaye k’utubari banywa inzoga, nkuko uyu muturage utifuje kugaragazwa izina abigaragaza. Ati: “Ubona banywa gusa, ntabwo wamenya aho ayo mafaranga aba yavuye, ahubwo ubuyobozi bwadufasha bugakurikira abo bantu kuko nibo usanga batwiba ibyacu.”

Nzabonimpa Emmanuel mayor w’akarere ka Gicumbi
NZABONIMPA Emmanuel Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi, avuga ko aho u Rwanda rugeze muiterambere rudakeneye umuturage uzindukira mu kabari, ibirenze ibyo kandi ibyo bikaba bitemewe ko utubari dufungurwa mu masaha ya mugitondo.
Yagize ati: “Ntabwo dukeneye umunyarwanda uzindukira mu kabari, turifuza umunyarwanda uteye imbere, uzindukira mukazi, uzindukira ku ishuri, mbese bijyanye n’ibyo ukora, ntabwo dukeye utubari dufungura mu gitondo kuko ntabwo byemewe.”
NZABONIMPA kandi yavuze akarere kashizeho ingamba zigamije kurwanya iki kibazo hanarwanywa inzoga z’inkorano zikomeje gutwara ubuzima bwa benshi. Ati: “Twatangiye ibikorwa byo gushaka abakora, abacuruza inzoga zinkorano zitujuje ubuziranenge, ibyo bizajyana no gushaka abo bazindukira mu tubari, dusaba abaturage ko uwaba afite amakuru yahoo bigaragara yatumenyesha kugirango abakora ibyo bahanwe.”
Kugeza ubu bigaragara ko ikibazo cy’abazindukira mu tubari tw’ibigage atari icy’abantu ku giti cyabo gusa, dore ko kigira n’ingaruka ku gihugu n’iterambere ry’igihugu muri rusange. Ni yo mpamvu inzego z’ubuyobozi byumwihariko ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi zagishyize mu byihutirwa gukemurwa, zifatanyije n’abaturage, inzego z’umutekano ahashyizweho ingamba zihamye zo kugikumira no kugikemura burundu.








































































































































































