Connect with us

Hi, what are you looking for?

Inkuru nyamukuru

Gisagara: Abacuruzi barataka ingaruka za COVID-19 ku bucuruzi bwabo

Abacuruzi bacururiza mu isoko rya Gisagara barataka ingaruka zitangukanye bagizweho na COVID-19 mu kazi kabo. Bavuga ko bumvise ko bashyiriweho ikigega kigamije kuzahura ubukungu bwazahajwe na COVID-19 ariko batacyizi ngo babe bakigana.

Mukashyaka Antoinette ucururiza mu isoko ry’Akarere ka Gisagara, mu kiganiro n’Ikinyamakuru Panorama yavuze ko yagizweho ingaruka zitandukanye na COVID-19 mu bucuruzi bwe kuri ubu akeneye kubuzahura ariko icyo kigega kivugwa cyashyizweho atakizi.

Agira ati “Nibyo Koko nanjye ubucuruzi bwanjye bwarahungabanye muri iki gihe cya COVID-19, ngize aho nabona nakura inguzanyo cyangwa inkunga byamfasha gukomeza gukora neza kuko urabona ko abakiriya batangiye kongera kuboneka; ariko igishoro cyacu kiri hasi kuko dufite ibicuruzwa bike. Icyo kigega ni wowe n’undi muntu ncyumvanye sinkizi! Sinzi uko gikora! Bibaye ibishoboka twazagisobanurirwa mu maguru mashya, tukakigana tumaze kumva ibisabwa ngo umuntu abe yahabwa inguzanyo akomeze akore yiteze imbere.”

Undi mu byeyi na we ucururiza muri iri soko, ariko utifuje ko amazina ye atangazwa, yavuze ko kuri ubu ubucurizi butangiye kugenda neza nyuma y’aho ibintu byinshi bikomorewe gukora.

Ku bijyanye n’ikigega cyashyizweho kigamije kuzahura ubukungu bwazahajwe na COVID-19, ERF, uyu mubyeyi yavuze ko ntacyo azi ariko niba gitanga inguzanyo agikeneye kuko na we ubucuruzi bwe bwahungabanyijwe na COVID-19 ku kigero cyo hejuru n’amafaranga akoresha inguzanyo zo mu bimina.

Isoko rya Gisagara barataka igihombo cyatewe na COVID-19. Ifoto/Rukundo Eroge

Iradukunda Bernabe na we ucuruza muri iri soko yavuze ko kuri ubu ari guharanira kuzahura ubucuruzi bwe bwahungabanyijwe na COVID-19 ariko ubushobozi bwe budahagije akeneye inguzanyo cyangwa inkunga yamfasha kubuzahura. 

Uyu mugabo yakomeje avuga ko ibivugwa ko hashyizweho ikigega kigamije kuzahura ubukungu bwahungabanyijwe na COVID-19 atabizi ariko na we akeneye kuzahura ubucuruzi. Asaba ababishinzwe ko bamusobanurira we na bagenzi be uko gikora na bo bakaecyegera bagahabwa inguzanyo bagakomeza guharanira kubaho neza n’iterambere muri rusange.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Bwana Habineza Jean Paul, mu kiganiro na Panorama yavuze ko iki kigega hari abaturage bakimenye ndetse hari n’abahawe inguzanyo ariko n’ubungurambaga bugikenewe.

Yagize ati “Nibyo koko iki kigega ntikiraha inguzanyo ba rwiyemezamirimo benshi baciriritse bo mu karere ka Gisagara, ariko hari abazihawe. Ariko kandi ubukangurambaga burakomeje ku bufatanye na BDF na PSF kugira ngo buri wese amenye iki kigega, uwujuje ibisabwa ahabwe inguzanyo akomeze akore yiteze imbere ndetse anateze imbere igihugu muri rusange.”

Imibare y’amafaranga y’inguzanyo amaze gutangwa mu karere ka Gisagara ntitwabashije kuyabona n’ingano y’imishinga yafashijwe mu karere ariko igihe byamenyekana twabibatangariza.

Ikigega cyo kuzahura ubukungu bwazahajwe na COVID-19 -Economic Recovery Fund

Iki ni ikigega cyashyizweho na Leta y’u Rwanda hagamijwe kuzahura ubukungu bwazahajwe na COVID-19 by’umwihariko ubucuruzi mu byiciro bitandukanye bitewe n’ubucuruzi umuntu akaro ubwo aribwo. Iki kigega kimaze kuganwa na ba rwiyemezamirimo batandukanye bakora ibikorwa bitandukanye bikora inyungu. Iki kigega gitanga inguzanyo binyuze mu mabanki atandukanye n’imirenge SACCO uwifuza inguzanyo amaze kuzuza ibisabwa kugira ngo ayihabwe. Iyi nguzanyo ikaba itangwa ku nyungu ntoya ujyereranyije n’izisanzwe.

Rukundo Eroge

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities