Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Gisagara: Urubyiruko ruragirwa inama yo kongera kumva no guha agaciro impanuro z’abakuru

Bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Gisagara, mu murenge wa Ndora, barashishikariza urubyiruko kongera guha agaciro, kumva no gukurikiza impanuro z’abakuru. Ibi bibafasha kudatwarwa n’ibigezweho gusa ahubwo bibukamo indangagaciro z’ubunyarwanda.

 Ababyeyi bavuga ko mu gihe basanze urubyiruko mu makosa cyangwa ikindi kintu kitaboneye cyane cyane mu masaha y’umugoroba, iyo babakebuye batabumva bavuga ko batazi ibigezweho. 

Yankurije Epiphanie ni umubyeyi w’imyaka 65. Avuga ko iyo agerageje gucyaha urubyiruko ruriho muri iyi minsi bimugora, kuko bamwe muri bo bamusuzugura, bakamubwira ko atazi ibigezweho. Nk’umuntu mukuru ashyira mu nyurabwenge akabona ko ibyo bamubwira bita ibigezweho atari ibyo kububaka, ahubwo ari ibyo kubasenya.

Agira ati “Hari uwo nigeze guhana mubwira nti ‘nk’iyo myenda uba wambaye’, yari amaze iminsi abyariye iwabo, mubwira nti ‘uwo mwana ubyaye ko wambaye ijipo imeze nk’ubusa azagufatirabo uruhe rugero?’ Mbona abyakiriye nabi, ndamureka.”

Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko hari n’ababyeyi baba badashobotse mugirana amakimbirane iyo bumvise ko wabakeburiye umwana. Asaba abandi babyeyi kudashyigikira amakosa y’abana kuko iyo umwana atarezwe neza ngo ahabwe impanuro n’ubundi n’ababyeyi bibagiraho ingaruka.

Habiyaremye Mathias na we utuye muri uyu murenge yunga mu rya Yankurije, ko hari ababyeyi bavuga ko ntawabahanira umwana kuko baba batamurusha kurera. Asaba ababyeyi bagenzi be gushyirahamwe bakarerera u Rwanda, kuko iyo umwana atagize uburere bwiza n’igihugu kiba gihombye. Asaba kandi urubyiruko kumva impanuro z’ababyeyi kuko bibafasha guhitamo ikibateza imbere.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Dusabe Denise, mu kiganiro na Panorama yavuze ko urubyiruko rikwiriye kongera guha agaciro impanuro z’abakuru, ibigezweho bikababera ibyo kubafasha gukomeza kwiteza imbere ntibitume bitwara nabi.

Ati “Iterambere ni ryiza ariko ibigezweho ntibikwiye gutuma urubyiruko rwitwara nabi. Rukwiye gukomeza kubyaza umusaruro amahirwe ahari, ahubwo umubyeyi ubahanuye ntiyitwe umuturage, agategwa amatwi. Bizafasha mu gukomeza kwiteza mu rubyiruko.”

Rukundo Eroge

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities