Mu gitondo cyo kuri uyu wa 12 Werurwe 2026, abaturage benshi bo mu mujyi wa Goma bakoze imyigaragambyo bagaragaza uburakari bwabo ku gitero cya drones bavuga ko cyagabwe n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Abigaragambyaga basabaga ihuriro rya AFC/M23 gukomeza guhangana n’ubutegetsi buriho kugeza igihugu cyose kibohowe.
Amakuru avuga ko mu rukerera rwo ku wa 11 Werurwe, drones z’ingabo za Leta ya RDC zarashe mu bice bituwe n’abaturage mu gace ka Himbi, bigatuma abasivili batatu bahasiga ubuzima. Mu bapfuye harimo n’Umufaransakazi witwa Karine Buisset wakoreraga UNICEF.
Ihuriro rya AFC/M23 ryamaganye icyo gitero rivuga ko kibangamira amasezerano y’agahenge aherutse kugerwaho i Doha, rinenga umuryango mpuzamahanga ukomeje kurebera ibyo bikorwa ntugire icyo ubivugaho.
Nyuma y’ubutumire bwa sosiyete sivile, abaturage benshi bo muri Goma bahagaritse imirimo yabo bahurira mu mihanda muri iyo myigaragambyo, bagaragaza ko badashyigikiye ibitero bya drones byibasira abasivili mu Ntara ya yaruguru niy’epfo.
Abigaragambyaga kandi banagaragaje ko ibyo bitero ari ikimenyetso cy’uko Perezida Félix Tshisekedi akomeje gukoresha imbaraga za gisirikare mu gushaka kuguma ku butegetsi. Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yavuze ko bamwe mu baturage basabye iri huriro gukura ubuyobozi bwa Tshisekedi ku butegetsi mu gihugu hose, bavuga ko aho bugenzura hakoreshwa mu bikorwa by’urugomo n’umutekano muke.
Umujyi wa Goma ugenzurwa na AFC/M23 kuva muri Mutarama 2025. Iki gitero cya drones ni cyo cya mbere kivuzwe muri uwo mujyi nyuma y’umwaka urenga utari ukigengwa na Leta ya RDC.







































































































































































