Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ahandi

Gufunga umuhora wa Strait of Hormuz byazamuye ibiciro bya Peteroli

Jackson Kwizera

Ibiciro bya peteroli ku masoko mpuzamahanga byakomeje kuzamuka ku buryo bugaragara nyuma y’uko Iran’s Revolutionary Guard Corps (IRGC) itangaje ku wa Mbere ko izarasa ku bwato bwose buzagerageza kunyura mu muyoboro wa Strait of Hormuz.

Uyu muyoboro wo mu nyanja uhuza Iran na Oman ni inzira y’ingenzi cyane ku isi inyurwamo peteroli na gaz. Bivugwa ko hafi 20% by’ingufu zoherezwa ku isi binyura muri uwo muyoboro. Gufungwa kwawo bishobora guteza ihungabana rikomeye ku bucuruzi mpuzamahanga no ku bukungu bw’ibihugu byinshi.

Ebrahim Jabari, umujyanama w’umugaba mukuru wa IRGC, yatangaje ko uretse kurasa ku bwato, Iran izanibasira imiyoboro inyuzwamo peteroli (oil pipelines). Yavuze ko batazemera ko n’igitonyanga na kimwe cya peteroli mbisi (crude oil) gisohoka muri ako karere, ashimangira ko ari igisubizo ku bitero byagabwe na Israel na Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA).

Tehran ivuga ko iri gufata izi ngamba mu rwego rwo kwihorera ku gitero cya bombe cyatangiye ku wa Gatandatu, aho ibikorwa remezo by’ingenzi mu bijyanye n’ingufu byibasiwe. Ibi byatumye impungenge ziyongera ku mutekano w’akarere no ku masoko y’ingufu ku isi.

Ku masoko mpuzamahanga, ibiciro bya peteroli byazamutse ku buryo bwihuse, ndetse n’ibiciro byo gutwara peteroli mu nyanja (oil transport costs) birazamuka cyane. Bimwe mu bigo bikomeye ku isi bishingira k’ubwikorezi bwo mu nyanja byahagaritse gutanga ubwishingizi bw’ibyago by’intambara (war risk insurance), bigatuma abacuruzi n’abatwara ibicuruzwa bahura n’ingaruka zikomeye.

Abasesenguzi mu by’ubukungu bemeza ko niba ihungabana ryo gutwara peteroli muri ako karere rikomeje igihe kirekire, ibiciro bya peteroli mbisi bishobora kurenga ku amadolari 100 ku gipimo cya barili (barrel). Ibi byagira ingaruka ku biciro by’ibikomoka kuri peteroli, ubwikorezi, ibiribwa, ndetse n’ubuzima bwa buri munsi ku isi yose.

Iyi ntambara yongera kugaragaza akamaro ka Strait of Hormuz mu mutekano w’ingufu ku isi, no kuba impagarara zo mu karere zishobora kugira ingaruka zihuse kandi zikomeye ku bukungu mpuzamahanga.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities