Dosiye ziri hagati ya 1000 na 2000 ni zo zakirwa buri wa mbere muri Laboratwari y’igihugu y’ibimenyetso bya gihanga (RFL), bishingiye ku rugomo rurimo gukubita no gukomeretsa.
Ubuyobozi bwa Laboratwari y’ibimenyetso bya gihanga (RFL), butangaza ko bwakira dosiye zitandukanye ariko iziza ku isonga cyane nko ku wa mbere hakirwa dosiye ziri hagati ya 1000 na 2000. Ibi bigaragaza ko urugomo rugihari kandi cyane bapima ububabare bwatewe na rwo hakarebwa niba yanapfuye ko arirwo rwamwishe cyangwa niha hari ikindi yari asanzwe arwaye.
Kugeze ubu imibare ya RFL yerekana ko kuva mu 2018 sirivisi zo gukubita no gukomeretsa zigera ku 16,648; zigakurikirwa n’iza ADN aimaze kwakira dosiye zirenga 5,000.
Ibi byagarutseho ku wa Gatatu taliki ya 31 Kanama 2022 mu Karere ka Kayonza, Intara y’Iburasirazuba, mu bukangurambaga ‘MenyaRFL’ bukorwa hirya no hino mu gihugu, mu rwego rwo kumenyekanisha serivisi zitangwa na Laboratwari y’Igihugu y’ibimenyetso bya gihanga (RFL), zikoreshwa mu butabera.
Mbonyumuvunyi Radjab, Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, avuga ko abaturage banyotewe n’ubutabera kandi bwizewe. Akomeza avuga ko RFL ije kubafasha gutandukanya umwere n’umunyacyaha bikazafasha n’ubutabera mu gutanga ubutabera bwizewe kandi bushingiye ku bimenyetso.
Agira ati “Twumva ko RFL ije kudufasha gutanga ubutabera bwuzuye kandi bwiza.hari ibyaha bisaba imbaraga cyane nko gukubita no gukomeretsa, kwica, gufata ku ngufu n’ibindi byaha mu kubikurikirana hakenerwa ibimenyetso byimbitse hakagaragazwa uwabikoze, cyane ko akenshi bihakanwa.”
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG Emmanuel K. Gasana, yashimiye abitabiriye iki gikorwa, anasaba ko bazimenyekanisha mu baturage bayoboye.

Umuyobozi wa RFL, Lt Col Dr Karangwa Charles, yasobanuriye inzego zitandukanye mu ntara y’Iburasirazuba ibijyanye na serivisi z’ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera. Agaragaza ko RFL yaje urugomo mu baturage rugihari kandi izabera igisubizo kubayigana ndetse na bamwe mu bajyaga barengana kubera ko habuze ibimenyetso.
Yagize ati “RFL ifite ubushobozi nububasha mukugaragaza ibimenyetso kandi byizewe ijana ku ijana byose biba bikenewe. Hari ubwo abantu barwana ugusanga hari uhasize ubuzima. Tubasha kugaragaza niba ububabare cyangwa urupfu rwatewe n’urwo rugomo. Biragaragara ko urugomo rugihari aho buri wa mbere twakira umubare munini w’abamenwe umutwe, abavunaguwe amagupfa, abakubise abagore babo; ibyo bibazo byose biba byanashyikirijwe ubutabera ngo babarenganure, ariko abenshi usanga babihakana. RFL iritabazwa ikagaragaza ukuri.”

Yakomeza avuga ko RFL hari benshi yagiye igoboka, abagiye bafungwa ikabakiza, hari abandi bambuwe imitungo yabo mu gihe cya Jenoside bakaba barayisubijwe; hari n’abana basubijwe mu miryanga kubera RFL. “Niyo mpamvu mbasabye kutugana ariko mukatubwirira n’abandi cyane ko ijwi ryanyu nk’abayobozi b’ibanze rigera kure.”
Yakomeje agira ati “abaturage ubwabo bakagombye kujya babungabunga ibimenyetso, kuko akenshi usanga ibimenyetso bipfira ahakorewe icyaha. Ubundi ahabereye icyaha hagomba kuzitirwa ku buryo bushobotse bwose, kugira ngo hatagira ibindi bihashyirwa hakibeshywa k’uwakoze icyaha. Ikindi ni ugufata neza ibimenyetso kandi bigafatwa n’ubifitiye ubumenyi.”
Yavuze ko biri muri gahunda yo kwegereza serivisi abaturage no kuzibasobanurira hagamijwe kunoza imitangire yazo.
RFL itanga serivisi zitandukanye zirimo ADN (Gupima uturemangingo ndangasano), gusuzuma uburozi n’ingano ya Alukoro mu mubiri; gupima ibiyobyabwenge n’ibinyabutabire n’izindi.
Munezero Jeanne d’Arc









































































































































































