Mugi wa Kigali habereye umuhango wo gutangaza ku mugaragaro isesengura rya Raporo z’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ku nzego zegerejwe abaturage n’Umujyi wa Kigali, ku mwaka w’ingengo y’imari warangiye ku wa 30 Kamena 2024.
Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ikomeje kugaragaza ibibazo byisubiramo mu micungire y’umutungo wa Leta, by’umwihariko mu nzego z’ibanze. Abasesenguzi n’abafatanyabikorwa bavuga ko nubwo hari intambwe imaze guterwa, hakiri byinshi byo kunoza, cyane cyane mu gutanga amasoko no gukurikirana imishinga, kugira ngo amafaranga y’abaturage abyazwe umusaruro ukwiye.
Richard KUBANA Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu MINALOC, agaragaza ko uturere twagiye dushora imari mu mishinga itunguka, ndetse no kudashira imitungo ya leta muri sisiteme byatumye haboneka ahagaragara imikoreshereze idahwitse y’umutungo wa leta.
Yagize ati: “Nk’uturere twagiye dushora imari mu mishinga itunguka uko bikwiye, hari n’ahandi hagaragaye kutandika imitungo yose ya leta. Ubwo rero nkatwe Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ndetse n’uturere, twatangiye kureba uko twabigenza ngo bikemuke kugirango, uburyo bwo gucunga umutungo wa leta bukorwe neza.”

Richard KUBANA Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu MINALOC
Muri iri sesengura kandi hagaragaye amakosa atandukanye by’umwihariko akorwa mu itangwa ry’amasoko ya leta ku kigero cya 40%, nabyo bigatuma umutungo wa leta ukoreshwa nabi nk’uko bigarukwaho na Apollinaire Mupiganyi umuyobozi wa Transparency International Rwanda.
Ati: “Muri iri sesengura hari amakosa agaragara mu mikoreshereze y’ingengo y’imari, n’ayandi makosa agaragara adafite aho ahurira n’ingengo y’imari, ibyo byose ntabwo bitanga ishusho nziza, kuko iyo hatubahirijwe amategeko agenga imitangire y’amasoko, amafaranga anyerezwa kandi bigateza igihombo kugihu, arinayo mpamvu bigomba guhinduka.”
Mu gihe Apollinaire avuga ibi ariko, Intege nke mu itangwa ry’amasoko ya Leta zigize 40% by’amabwiriza yose agenga imicungire y’imari ya Leta. Izi ntege nke kandi zikaba zari zigize 63% by’umubare w’ibitaragendeye ku mategeko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023-2024.
Muri 2020-2021, umutungo wa leta wakoreshwa nabi wanganaga na miliyari 203.84 z’amafaranga y’u Rwanda, gusa aya mafaranga yaje kuzamuka agera kuri miliyari 832.84 muri 2023-2024, aha Apollinaire Mupiganyi arakomeza asobanura iby’iki kibazo.
Yagize ati: “Ushobora kubireba mu rwego rw’uko ingengo y’imari igenda yiyongera, ariko ubundi iyo yiyongereye igomba kujyana n’ubushobozi bw’akarere. Icyo rero n’ikibazo tubona kigenda cyiyongera hehuru ya 38%. Ariko ubundi twakagombye kuba tubona igabanyuka muri izi raporo. Ariko nanone imitangire y’amasoko ya leta nayo ibigiramo uruhare kuko niho dusanga hihishe bya bifi binini.”
Apollinaire kandi avuga nubwo bimeze bityo ahantu nkaho hakigaragara ibi bibazo hagomba gutungwa itoroshi kugirango naho umutongo wa leta usigasirwe, agira at: “Bivuze rero ko aho hantu hagomba gukomeza gutungwa isitimu, hagakazwa amategoko agenga amasoko, n’ibihano bikakaye kuri abo bantu bica amatego.”

Apollinaire Mupiganyi umuyobozi wa Transparency International Rwanda.
Imibare yagaragajwe n’iri sesengura ku turere, igaragaza ijanisha ry’inama zashyizwe mu bikorwa ku buryo bwuzuye, aho akarere ka Nyarugenge kaza imbere n’amanota 92% kanganya na Huye, Rwamagana ikaza ku mwanya wa wa 3 n’amanota 83. Uturere tuza inyuma y’utundi haza Nyamasheke na 61% ndetse na Ngoma kuri 47%.


Isesengura rya raporo y’umugenzuzi mukuru wa leta ku nzego zegerejwe abaturage














































































































































































