Connect with us

Hi, what are you looking for?

Inkuru nyamukuru

Gushora imari mu Rwanda kw’abanyamahanga bifasha urubyiruko kubona akazi

Natacha Haguma, Umuhuzabikorwa w'imurikagurisha ritegurwa n'abanyamisiri (Photo/Scovia)

Mutesi Scovia

Abasore n’inkumi bagera ku ijana na mirongo itanu, ubu bari mu kazi mu imurikagurisha ryateguwe n’abanyamisiri ribera i Remera (Petit Stade), ririmo na tombola ya moto, imwe ikaba yaramaze gutangwa ku wa 26 Ukuboza 2017, indi izatomborwa ku wa mbere Mutarama 2018.

Aba basore n’inkumi bishimira ko abanyamahanga bashora imari mu Rwanda babafasha kubona akazi, bituma na bo ubwabo biteza imbere.

Umwe mu baganiriye n’Ikinyamakuru Panorama,  Ntabareshya  Emmanuel, avuga ko amaze imyaka itatu akorana n’abanyamisiri kandi byamuteje imbere.

Yagize ati “njyewe maze imyaka itatu nkorana n’abanyamisiri kandi byankuye mu bukene, kuko umuryango wanjye utuye mu karerer ka Musanze ariko nabashije kubaka inzu nguramo n’inka ya kinjyambere.”

Ntabareshya avuga ko abona ifumbire n’amata ku buryo atakiri wa musore utegereje kuzahabwa umunani kugira ngo yubake urugo byose abikesha kwizigamira.

Yakomeje  avuga ko mu mwaka abanyamisiri bazamo kabiri, byatumye atangira ubucuruzi bwe, iyo abamukoresha badahari na we ubwe yikorera, bagaruka agashaka umusigariraho na we ahemba.

Umuhuzabikorwa w’imurikagurisha ryateguwe n’abanyamisiri, Natacha Haguma, yagize ati “iri murikagurisha ritanga akazi ku bantu bagera ku ijana na mirongo itanu. Hafi ya bose aba ari urubyiruko, […], usanga abasore n’inkumi bakora aha bamaze kwiteza imbere. Uko umwaka utashye tugenda twongera abakozi, kuko dutangira twahereye ku bakozi mirongo itanu.

Haguma akomeza avuga ko ibicuruzwa by’abanyamisiri bikunzwe cyane ku buryo ubutaha biteguye kubyongera bagatanga n’akazi ku bantu benshi.

Irimurikagurisha ryateguwe n’abanyamisiri riba kabiri mu mwaka, ni ukuvuga mu kwezi kwa kane (Mata) no mu mpera z’umwaka (Ukuboza). Buri murikagurisha rigira agashya karyo aho iririmo kuba ubu ryashyizwemo tombola ya moto ebyiri.

Uwatomboye moto ya mbere ahabwa urufunguzo rwayo (Photo/Scovia)

Uwatomboye moto yigishwa uko bayitwara (Photo/Scovia)

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities