Bamwe mu baturage basaba ibyangombwa bavuga ko basaba indangamuntu zigatinda ku boneka, bigatuma hari zimwe muri serivisi badahabwa. Basaba ikigo gishinzwe Indangamuntu (NIDA) kwihutisha zerivisi kiba cyasabwe.
Aba baturage bemeza ko bategereza igihe kirekire kandi baba bujuje ibisabwa, ariko NIDA nayo ikavuga ko biterwa n’uko ibyangombwa baba basabwe batinda kubitanga.
Ishimwe Christian yagize agira ati «irangamuntu yanjye barayibye, nagerageje gusaba indi ariko maze umwaka urenga ntarayibona. Byatumye mbura uko jya kwiga kaminuza, kuko kubisaba byansabaga kuba mfite irangamuntu. K’ubwanjye, numva nararenganye kuko nabujijwe amahirwe kandi mfite amanota amyemerera kwiga.»
Uwineza Jesca yagize we agira ati “Turifuza ko serivise z’irangamuntu zajya zihuta bakazishyiramo imbaraga, niba umuntu ayikeneye akayibonera ku gihe, aho kumumaza umwaka ategereje kandi hari bimwe mu bye byangirika cyane; ko serivise nyinshi zisaba kuba umuntu afite irangamuntu.”
Ikigo cy’igihugu gishinzwe gutanga indangamuntu NIDA kivuga ko gutinda gutanga indangamuntu ku baturage biterwa n’uko uyisaba aba yatinze kuzuza ibisabwa ngo ayibone.
Umugwaneza Annette ashinzwe itumanaho muri NIDA, yagize ati «Iyo umuturage aje gusaba ibyangombwa, tureba ko yujuje ibisabwa. Iyo atabyujuje, hari ibyo tumutuma bitewe n’ibyo ashaka. Iyo abizanye nk’uko twabimutumye abishyikiriza ku murenge, na wo ukabyohereza kuri NIDA tukabona kubimukosorera mu minsi yagenwe, indangamuntu ikamugeraho binyuze ku murenge atuyemo.»
Akomeza agira ati “Akenshi hari ubo dutuma icyangombwa akagenda akamara igihe ataratugezaho ibyo yasabwe. Nicyo gituma iminsi iba myinshi, mu gihe utakurikije ibyo wasabwe kugira ngo ubone ibyo wasabye. Ntibivuze ko uba warangaranwe, ahubwo uba utujuje ibisabwa byatuma ubona irangamuntu ukeneye isimbura iyatakaye. Dukwiye gukurikiza inzira zagenwe zo gusaba indangamuntu, igihe cyose bikozwe nabi ntabwo bishobora kujya muri sisitemu ngo tube twayikora”.
NIDA itangaza ko usaba indangamuntu ayitegereza iminsi 30 ndetse uyisaba akaba yujuje imyaka 16.
Munezero Jeanne d’Arc

















































































































































































Harerimana John Gaspard
June 25, 2024 at 04:25
Njyewe nyitegeje imyaka irenga umunani