Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Guverinoma irahamagazwa mu nteko gusobanura iby’inzu za Leta zitabyazwa umusaruro

Minisitiri w'intebe, Dr Edouard Ngirente

Inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite isanga hakwiye gufatwa ingamba zihamye mu gukurikirana abasesagura umutungo w’igihugu. Ibi bishingirwa kuba hari inyubako za Leta ziri hirya no hino mu gihugu zidakoreshwa nyamara Leta hari izo ikoreramo kandi ikodesha.

Inteko ishinga amategeko yafashe umwanzuro wo gusaba Minisitiri w’Intebe kugaragariza Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite gahunda yo kubyaza umusaruro inyubako zidakoreshwa, ziherereye hirya no hino mu Gihugu, cyane cyane inyubako za RAB n’izindi nzego za Leta hamwe n’inzu zicumbikira abashyitsi“Guest houses” zubatswe mu turere.

Ibi byagarutsweho ubwo Inteko ishinga amategeko yakiraga raporo ya komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu(PAC) ku isesengura rya raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta y’umwaka 2020-2021.

https://googleads.g.doubleclick.net/pagead/ads?client=ca-pub-7062056517440463&output=html&h=280&adk=246641806&adf=2608061952&pi=t.aa~a.1827394642~i.2~rp.4&w=798&fwrn=4&fwrnh=100&lmt=1667888812&num_ads=1&rafmt=1&armr=3&sem=mc&pwprc=4305029001&ad_type=text_image&format=798×280&url=https%3A%2F%2Frba.co.rw%2Fpost%2FInteko-yasabye-Guverinoma-gusobanura-ibyinzu-za-Leta-zidakoreshwa&fwr=0&pra=3&rh=200&rw=797&rpe=1&resp_fmts=3&wgl=1&fa=27&adsid=ChAIgPaimwYQrYuOhPXCobFnEj0AJOLB_kdc8tG8BS-gZTKEJS1LmGMZTza_1xMvewC4NwtPJlnr9eNJuLtdygmdg-VQafHst02mBYxcOAlU&uach=WyJXaW5kb3dzIiwiMTAuMC4wIiwieDg2IiwiIiwiMTA3LjAuNTMwNC44OCIsW10sZmFsc2UsbnVsbCwiNjQiLFtbIkdvb2dsZSBDaHJvbWUiLCIxMDcuMC41MzA0Ljg4Il0sWyJDaHJvbWl1bSIsIjEwNy4wLjUzMDQuODgiXSxbIk5vdD1BP0JyYW5kIiwiMjQuMC4wLjAiXV0sZmFsc2Vd&dt=1667888812646&bpp=2&bdt=4628&idt=2&shv=r20221101&mjsv=m202211020101&ptt=9&saldr=aa&abxe=1&cookie=ID%3D15a8caa5926d8892-22187010a2d1009f%3AT%3D1647345274%3ART%3D1647345274%3AS%3DALNI_Map6K1iX33s4jCH4Uupb4w8kV2kJA&gpic=UID%3D0000075fec3a782b%3AT%3D1653293166%3ART%3D1667888812%3AS%3DALNI_MbK-kco0yk7sDKLTnb_blgouP0SUw&prev_fmts=0x0%2C1140x280&nras=3&correlator=2908108320016&frm=20&pv=1&ga_vid=1398016071.1604916814&ga_sid=1667888811&ga_hid=2026971747&ga_fc=1&u_tz=120&u_his=3&u_h=900&u_w=1600&u_ah=900&u_aw=1600&u_cd=24&u_sd=1&dmc=8&adx=247&ady=1181&biw=1583&bih=827&scr_x=0&scr_y=0&eid=44759876%2C44759927%2C44759837%2C42531706%2C44774293%2C44775016%2C44777948&oid=2&pvsid=2643343458349570&tmod=439378592&uas=0&nvt=1&ref=https%3A%2F%2Frba.co.rw%2F&eae=0&fc=1408&brdim=0%2C0%2C0%2C0%2C1600%2C0%2C1600%2C900%2C1600%2C827&vis=1&rsz=%7C%7Cs%7C&abl=NS&fu=128&bc=31&ifi=3&uci=a!3&btvi=1&fsb=1&xpc=A0vSIepIsv&p=https%3A//rba.co.rw&dtd=13 Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu (PAC) igaragaza ko mu isesengura rya raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta hari inzego zagaragaje imikorere yahombeje Leta.

Iri genzura rigaragaza ko hari amafaranga Leta isabwa kwishyura ariko nta mpapuro zihari zigaragaza abo ibereyemo umwenda. Mu nzego 27 Leta isabwa kwishyura amafaranga hafi miliyari eshatu (2,968,532,574Frw) ariko nta mpapuro zihari zigaragaza ababerewemo umwenda.

Amafaranga Leta igomba kwishyurwa adafite impapuro ziyasobanura mu nzego 14 Leta igomba kwishyurwa zisagaho gato miliyari eshatu ariko nta mpapuro zihari ziyasobanura.

Gusa,isesengura rya raporo y’umwaka wa 2020/2021 rigaragaza ko ingano y’imishinga yadindiye n’agaciro kabyo byagabanutse bigera ku mishinga 11 y’agaciro ka miliyari zisaga ijana (102,927,477,956 Frw) ugereranyije n’umwaka ubanza wa 2019/2020 aho imishinga n’ibikorwa 62 byari bifite agaciro ka miliyari zisaga 210 z’amafaranga y’u Rwanda (216,107,478,986Frw) byari byaradindiye.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Mu Rwanda hatangiye Igikombe cya Afurika cya Handball 2026 mu bagabo, bitangira ikipe y’u Rwanda itsinda iya Zambia ibitego 30-19 mu mukino wabereye muri...

Amakuru

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Régis Rugemanshuro, yemeza ko umwaka wa 2025 usize umutungo wayo wikubye kabiri mu myaka itanu ishize ubu ukaba ari Miliyari...

Amakuru

Itsinda ry’abahanga mu bwubatsi mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) bafatanyije na bagenzi babo bo muri Jamaica  (JDF) mu mirimo  yo gusana ibyangijwe n’ibiza mu...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities