Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ibikorwaremezo

Hagiye kubakwa uruganda rutunganya ibikomoka ku mpu

Panorama

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) itangaza ko mu Karere ka Bugesera, mu cyanya cy’inganda, hagiye kubakwa uruganda rutunganya ibikomoka ku mpu z’amatungo. Uru ruganda rugiye kubakwa mu rwego rwo gufasha u Rwanda kugabanya ibitumizwa hanze no kuzamura umusaruro w’ibikorerwa mu gihugu.

Nk’uko Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ibitangaza, ubusanzwe mu Rwanda haboneka impu nyinshi zituruka ku nka n’ihene zibagwa buri munsi. Inyinshi muri izo mpu zoherezwa hanze kugira ngo zitunganywe, hanyuma zikagarurwa mu gihugu ku giciro gihanitse kugira ngo zikorwemo ibikoresho nk’inkweto, imikandara n’imikoba.

Godfrey Gakire, Umuyobozi ushinzwe imishinga muri MINICOM, atangaza ko inyigo y’icyanya cy’inganda ikorwa kandi ikubiyemo igenzura ry’ibijyanye n’igihe, ikoranabuhanga n’ibidukikije.

Agira ati “Inyigo irimo gukorwa kandi hari ibiba bikorwa mu bijyanye n’igihe, ikoranabuhanga n’ibindi n’ibindi. Turi mu gice cy’inyigo, nirangira ni bwo hazakurikiraho ishusho yayo n’ikoranabuhanga rigomba gukoreshwa.”

Yemeza ko ibikomoka ku matungo byinshi bikoreshwa mu Rwanda bivanwa mu mahanga kandi bigahenda ababitumiza.

Gakire akomeza agira ati “Tubitumiza mu mahanga ariko icyo cyanya nikimara kujyaho, ni cyo kizadufasha kugenda twongera umusaruro wabyo nubwo hari ibikorwa hano mu Rwanda ariko biri ku rwego rwo hasi cyane, biracyari bike cyane.”

Kamayirese Jean d’Amour, Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abakora ibikomoka ku mpu mu Rwanda, ashima iki gikorwa, ko kizafasha abakorera muri urwo rwego kutongera gutumiza impu hanze.

Agira ati “Uruganda rugiye kubakwa, ni uruganda ruzafasha uru rwego, ntabwo tuzongera kujya gushaka impu hanze.”

Ahamya ko mu Rwanda hari amatungo menshi n’impu nziza bituma ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba (EAC) biza kuhashakira impu. Iyo bagiye kuzirangura hanze, babwirwa ko ziri mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri.

Akomeza avuga ko ibiciro by’impu byazamutse, aho uruhu rw’inka rwavuye ku mafaranga y’u Rwanda ijana na mirongo itanu ku kilo, ubu rugura Magana ane. Urw’ihene rwaguraga 200 Frw ubu rugura 1,300 Frw.

Habumugisha Michel, Umuyobozi w’Ishyirahamwe rigamije guteza imbere ibikomoka ku mpu (RAPROLEP), avuga ko uruganda ruzubakwa mu Rwanda ruzaba igisubizo.

Agira ati “Nirutangira ruzaba ari igisubizo ku banyamuryango n’abakora ibikomoka ku ruhu muri rusange, aho ibiciro by’ibikomoka ku ruhu bikorewe mu Rwanda bizaba bigabanutse.

Icya Kabiri bizatuma dushobora gukora ibikoresho bifite ubwiza binashobora no guhangana ku masoko mpuzamahanga ndetse n’ibicuruzwa bituruka mu mahanga.”

Ibyo kandi bizagira ingaruka ku biciro by’ibikoresho bikorwa mu mpu ndetse rukazamura ubuziranenge bwabyo ku rwego mpuzamahanga.

MINICOM ivuga ko ingengo y’imari izakoreshwa mu kubaka uru ruganda izatangazwa ari uko inyigo yarangiye, ariko rugafatwa nk’igisubizo gikomeye mu guteza imbere inganda n’ubukungu bw’igihugu.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities