Rene Anthere Rwanyange
Ibibazo birimo Ingengo y’imari yo kurwanya imirire mibi n’igwingira ku rwego rw’uturere yibanda mu ikurikiranabikorwa ry’iyi gahunda kurusha ishyirwa mu bikorwa ryayo, n’ amarerero akorera mu ngo (Home Based ECDs) adakora uko bikwiye kandi abana batabona amafunguro ahagije ndetse yujuje intungamubiri, ni bimwe mu bibazo byugarije ishyirwa mu bikorwa rihamye rya Gahunda yo kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana bato.
Inteko rusange y’Umutwe w’Abadepite yo ku wa Kane tariki ya 13 Ugushyingo 2025, yagejejweho raporo ya Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage, ku igenzura bakoze bareba uko ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira mu bana bato, gihagaze kuva iyo gahunda ishyizweho.
Komisiyo yateguye igikorwa cyo gusesengura ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira mu bana bato, igamije kumenya ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo kurwanya igwingira n’imirire mibi mu bana bato, imbogamizi zihari n’ingamba zafatwa kugira ngo Igihugu kigere ku ntego cyihaye muri gahunda ya kabiri yo kwihutisha iterambere. Nyuma y’igenzura basanze hari ibyagezweho ariko hari n’ibikwiriye gushyirwamo imbaraga, ku buryo bititaweho byakoma mu nkokora iyi gahunda.
Perezida w’iyi Komisiyo, Depite Veneranda Uwamariya, avuga ko kuva ku wa 5 kugeza ku wa 9 Gicurasi 2025 no ku wa 12 Gicurasi 2025, bakoze ingendo mu Turere 12 mu Ntara n’Uturere 3 tugize Umujyi wa Kigali. Izi ngendo zashakaga kubona amakuru y’inyongera ku kibazo cy’imirire mibi n’igwingira mu bana bato.
Mu guhitamo utwo Turere hashingiwe ku twagaragayemo igipimo cy’igwingira kiri hejuru 9, utwagaragayemo igipimo cy’igwingira kiri hasi 3 n’Uturere 3 tw’Umujyi wa Kigali. Umujyi wa Kigali hasuwe uturere twose tuwugize aritwo Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge. Mu ntara y’Uburengerazuba hasuwe uturere twa Rubavu, Rutsiro, Nyabihu. Mu ntara y’Amajyaruguru hasuwe Burera, Gakenke na Rulindo. Mu ntara y’Uburasirazuba hasuwe Nyagatare, Gatsibo na Rwamagana na ho mu Ntara y’Amajyepfo hasurwa uturere twa Nyaruguru, Muhanga na Kamonyi.
Komisiyo ivuga ko n’ubwo hashyizweho izo ngamba zo kurwanya igwingira, Komisiyo yasanze hari ibibazo bituma Igihugu kitagera ku ntego cyihaye, birimo Ingengo y’imari yo kurwanya imirire mibi n’igwingira ku rwego rw’uturere yibanda mu ikurikiranabikorwa ry’iyi gahunda kurusha ishyirwa mu bikorwa ryayo, n’ amarerero akorera mu ngo (Home Based ECDs) adakora uko bikwiye kuko adakora buri munsi, atabona amafunguro ahagije kandi yujuje intungamubiri.
Nyuma y’ibyo hiyongeraho abarezi badafite amahugurwa ahagije, imyumvire y’abaturage ikiri hasi mu kwita ku bana, ibura ry’inyunganiramirire hamwe na hamwe na bimwe mu bigo nderabuzima bidafite abakozi bashinzwe imirire.
Hari kandi imikorere n’imikoranire y’inzego zitandukanye itanoze muri gahunda yo kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana bato, ubuke bw’ibikoresho abajyanama b’ubuzima bifashisha mu gufata ibipimo by’abana hamwe na hamwe bafite ibishaje bikeneye gusimbuzwa.
Hari kandi ibibazo mu ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda kuko havugwa imikorere y’igikoni cy’umudugudu itanoze, ibura ry’inyunganiramirire hamwe na hamwe n’aho zigezwa ku bagenerwabikorwa zikererewe, ikurikiranabikorwa kuri gahunda yo kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana bato ku rwego rw’akarere ridakorwa mu buryo bunoze, n’imyumvire ya bamwe mu baturage ikeneye kuzamurwa.
Nanone hari ibikwiye kongerwamo imbaraga kugira ngo intego Igihugu cyihaye igerweho. Muri byo harimo imitegurire y’indyo yuzuye itanoze, uruhare rw’ababyeyi rutaboneka uko bikwiye, imikorere y’igikoni cy’umudugudu itanoze n’isuku idahagije aho bakorera.
zimwe mu ngo mbonezamikurire y’abana bato zikorera mu ngo z’abaturage hakiri ibikwiye kwitabwaho, harimo ikibazo cy’abana batabona ifunguro buri munsi bitewe n’uko ababyeyi badatanga uruhare rwabo kubera imyumvire cyangwa ubukene, uburyo amafunguro ategurwa, isuku idahagije, abarezi badahabwa amahugurwa, agahimbazamusyi, ibikoresho n’imfashanyigisho, umubare w’ingo mbonezamikurire udahagije.
Ikindi kigarukwaho ni uko Minisiteri y’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) yari yasabwe kugaragaza gahunda yo gukemura ibibazo byagaragaye mu igenamigambi n’ikurikiranabikorwa bya gahunda z’amarerero n’ingo mbonezamikurire z’abana bato. Abadepite basanze uwo mwanzuro utarashyizwe mu bikorwa kandi igihe cy’amezi ane wari warahawe cyararangiye.
Nyuma yo gusesengura ibyo bibazo Minisiteri ibifite mu nshingano yahawe igihe cy’umwaka umwe ni ukuvuga amezi 12 ngo bibe byarangiye.
Gukemura ibibazo bisaba ubufatanye bw’inzego zose zifite aho zihuriye n’imibereho myiza y’abaturage harimo imiyoborere, ubuzima, uburezi, ibikorwaremezo, ubuhinzi n’ubworozi, ubucuruzi, umutekano n’ubutabera.













































































































































































