Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ahandi

Hari Umwuka Mubi Hagati Ya Amerika N’Ubwongereza

Perezida Donald Trump yatangaje ko adakeneye ubwato bw’intambara butwara indege (aircraft carriers) bw’Ubwongereza nyuma y’uko iki gihugu cyanze gutiza Amerika ahantu yazahagurukiriza ubwato bwayo mu bitero iherutse gutangiza kuri Irani.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa Truth Social, Trump yavuze ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika “zizibuka” ko Ubwongereza butatanze ubufasha buhagije nk’umufatanyabikorwa wari usanzwe ukomeye.

Yagize ati:“Ubwongereza, umufatanyabikorwa wacu wahoze ukomeye cyane, bushobora kuba ari bwo bukomeye kurusha abandi bose,  gusa ubu nibwo buri gutekereza kohereza ubwato bubiri butwara indege mu Burasirazuba bwo Hagati. Ni byiza, Minisitiri w’Intebe Starmer, ariko ntitukibukeneye kandi muzirikane ko tutazibagirwa iby mwakoze. Ntidukeneye abantu baza mu ntambara nyuma y’uko twayitsinze.”

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Keir Starmer ntiyigeze yinjiza igihugu cye mu bitero Amerika na Israel bagabye kuri Irani byatangiye mu mpera z’icyumweru gishize.

Yavuze ko Ubwongereza “butazifatanya mu bitero byo gutera ibihugu muri iki gihe”.

Icyakora, Ubwongereza bwemeye icyifuzo cya Amerika cyo gukoresha ibirindiro bya gisirikare byabwo mu bikorwa by’“ubwirinzi bwihariye kandi bugarukira gusa ku gusenya misile za Irani”.

Ibi bibaye nyuma y’uko byamenyekanye ko ingabo z’Ubwongereza zirwanira mu mazi (Royal Navy) ziri gutegura ubwato butwara indege, HMS Prince of Wales, zishobora kohereza mu Burasirazuba bwo Hagati.

Abakozi basabwe kwitegura guhaguruka mu gihe cy’iminsi itanu iri imbere.

Ni ubwato bupima toni ibihumbi 64 kandi bujyamo abasirikare 1,600, bufite ikibuga kinini cy’indege gishobora kwakira indege z’intambara zigera kuri 36 zo mu bwoko bwa F-35 Lightning II.

Minisitiri w’Intebe Starmer yanenzwe cyane n’abatavuga rumwe na we bavuga ko atihutiye kurinda ibirindiro bya gisirikare bya RAF Akrotiri biri muri Cyprus, cyagabweho igitero cya drone ya Irani ku Cyumweru gishize.

Nyuma y’icyo gitero, Starmer yatangaje ko ubwato HMS Dragon, bufite uburyo bugezweho bwo kurinda ibitero bya misile, buzoherezwa muri ako karere kurinda icyo kirindiro.

Ariko kugeza ubu buracyari ku cyambu cya Portsmouth kandi bushobora kuzagera mu gace k’intambara nyuma y’icyumweru kimwe.

Umuyobozi mukuru w’ingabo z’Ubwongereza, Richard Knighton, yavuze ko atemeranya n’abavuga ko igihugu cyabo kitari cyiteguye neza iyi ntambara iri kubera mu Burasirazuba bwo Hagati.

Yavuze ko ubwato HMS Dragon buzahaguruka mu minsi iri imbere igihe buzaba bumaze gushyirwaho ibikoresho by’intambara.

Hagati aho, umuvugizi wa Minisiteri y’Ingabo y’Ubwongereza yavuze ko kuva ibi bitero byatangira, indege z’Ubwongereza zimaze kurasira mu kirere drones nyinshi za Irani  kandi ko hari izindi ntwaro mu karere zirimo indege za Eurofighter Typhoon n’indege nto za gisirikare zo mu bwoko bwa AgustaWestland AW159 Wildcat zifite misile zishobora gusenya drones zamaze gutegurwa.

Ku ruhande rwa politiki, umuyobozi w’ishyaka ry’Abakonserivateri Kemi Badenoch yavuze ko Starmer “atinya” kwivanga mu kibazo cya Irani kubera impungenge ko byarushaho kumukuririra ibibazo bya Politiki imbere mu gihugu, bikaba byamuteranya  n’abayoboke b’ibumoso mu gihugu, bamwe muri bo bakaba barimo kwiyegereza ishyaka ry’aba Green Party of England and Wales.

Hagati aho, Perezida Trump yavuze ko Irani iri gutsindwa tmu Burasirazuba bwo Hagati” kandi ko ishobora “gusenyuka burundu”.

Yavuze ko iki gihugu kizibasirwa cyane, yongeraho ko cyari gifite umugambi wo gutegeka aka karere.

Nyuma y’ibi, Trump yanahuye n’imiryango y’abasirikare batandatu ba Amerika bamaze gupfira muri iriya ntambara kuva yatangira, ubu icyumweru kirashize.

Bumwe mu bwato bw’intambara bw’Abongereza.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities