Panorama
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi hamwe n’abafatanyabikorwa bayo, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Kamena 2025, batangije gahunda y’igihugu y’ishoramari mu buhinzi bugezweho bwihanganira ihindagurika ry’ikirere.
Iyi gahunda yatangijwe ifite insanganyamatsiko yo kubaka uburyo burambye bwo kwihaza mu biribwa kandi bwihanganira ihindagurika ry’ikirere.
Ni gahunda igamije kubaka urwego rw’ubuhinzi bugezweho, hubakwa ubudahangarwa butanga umusaruro bitewe n’uko buzashorwamo imari ihagije mu gushaka imashini zihinga, zuhira, ikoreshwa ry’imbuto nziza, imiti n’amafumbire bizegerezwa abahinzi.
Kugeza ubu ni gahunda abafatanyabikorwa bamaze kugaragaza ko bakwegeranya miliyari 449.7Frw ashobora kwiyongera.
Aganira na RBA dukesha iyi nkuru, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Mark Cyubahiro Bagabe avuga ko 2/3 by’aya mafaranga azashorwa mu bikorwaremezo byo kuhira.
Muriyi iyi gahunda biteganyijwe ko hegitari z’ubutaka 83,250 zizafatwa neza zigere kurwego rwo kw’hanganira ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere ndetse ubwo buso bunabyazwe umusaruro binyuze mu ku bwuhira ndetse n’ikoreshwa ry’imbuto za kijyambere zitanga umusaruro.
Ni gahunda igamije guhuza abahinzi 170,200 ndetse n’ibigo by’ubucuruzi 375 bizahuzwa n’iby’imari murwego rwo guteza imbere imikorere irambye y’ubufatanye mu bucuruzi.
Mu ngengo y’imari ya 2024, Ikigo gifasha abikorera kuzamura ubucuruzi bwabo (International Finance Corporation: IFC) gikorana na Banki y’Isi cyiyemeje miliyari $ 56 agamije gukoreshwa mu bigo by’abikorera n’iby’imari bitanga ibisubizo mu buhinzi ndetse bihangana n’ubukene.
Mu Gushyingo 2024, Minagri yerekanye amahirwe ari mu nzego eshanu z’ubuhinzi bw’u Rwanda PSTA 5, izakurikizwa mu gihe cy’imyaka 5 iri imbere hagati ya 2024-2029.
Amakuru Panorama yagezeho ni uko ubu mu kigo gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi -RAB, kiri hafi gushyira ku isoko imbuto nshya y’imyumbati n’y’ibirayi byubakiwe ubudahangarwa ku buryo izangana n’imihindagukire y’ibihe.












































































































































































