Connect with us

Hi, what are you looking for?

Rwanda

Hatangiye Ubufatanye Bw’u Rwanda, Congo Brazza Na Zimbabwe Mu By’Ubuziranenge

Ikigo gitsura Ubuziranenge mu Rwanda (RSB) cyasinyanye amasezerano n’icya Repubulika ya Congo (ACONOQ) n’icya Zimbabwe (SAZ) yo guteza imbere no  korohereza ihanahana  ry’ibicuruzwa na serivisi bijyanye n’ibipimo by’ubuziranenge hagati y’ibyo bihugu.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo yasinyiwe i Kigali hagati y’abayobozi b’ibigo bibishinzwe muri ibyo bihugu.

Cosmus Mukoyi uyobora Ikigo cy’Ubuziranenge muri Zimbabwe, Standards Association of Zimbabwe (SAZ), yagaragaje ko amasezerano yasinywe hagati y’ibigo bishinzwe ubuziranenge mu bihugu byombi azungura abaturage kuko bazabona ibicuruzwa byu abaturage bagerwaho n’ibicuruzwa bibakwiriye.

Ati: “Ibyo twasinye bishingiye ku masezerano y’ubucuruzi yasinywe hagati ya Nyakubahwa Perezida Kagame na Nyakubahwa Perezida Emmerson Mnangagwa. Hano twahamyaga ko ibyo tuzajya ducuruzanya bizaba byujuje ubuziranenge bibereye gukoreshwa n’abaturage bacu.”

Ku ruhande rw’u Rwanda, Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Prudene Sebahizi we asanga ariya masezerano azafasha u Rwanda kubona irindi soko muri Zimbabwe no muri Repubulika ya Congo.

Ati: “Aya masezerano icyo adufasha icya mbere ni uko azatuma ibikorerwa mu Rwanda bigera ku masoko y’ibyo bihugu, agafasha ibicuruzwa byo muri ibyo bihugu kuza ku masoko y’u Rwanda cyane cyane ibicuruzwa.”

Ikindi ni uko azunganira asanzwe ari hagati y’ibi bihugu akanagendana n’ibigenwa n’amategeko y’isoko ry’Afurika, AfCFTA.

Minisitiri Sebahizi yavuze ko aya masezerano atanga amahirwe kuri ba rwiyemezamirimo b’Abanyarwanda, abasaba kuyabyaza umusaruro.

Ati:  “Turabasaba gukora byinshi kandi byiza.”

Mbere y’isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na Congo Brazzaville na Zimbabwe, inganda 32 n’ibicuruzwa 78 byo Rwanda byabonye ikirango cy’ubuziranenge kiri ku rwego rwa Afurika.

Asobanura icyo iyi ntambwe ivuze, Minisitiri Sebahizi yagize ati “Kuba iki kirango bahawe cyemewe n’ibindi bihugu kandi mbere iyo bajyaga gucuruza barabanzaga bagatanga impagararizi igapimwa ibyasabaga amezi atatu, iyo nzira ntabwo bazongera kuyinyuramo. Igicuruzwa n’ikigera ku isoko bazajya bareba ikirango bahite babona ko cyanyuze mu nzira y’ubuziranenge cyemerwe ku isoko nta zindi nzira bisabwe.”

Nathan Rubangura uyobora uruganda rukora ifu y’ibigori ruri muzahawe ikirango cy’ubuziranenge cyo ku rwego rwa Afurika yagaragaje ko mbere yo kugihabwa kubona isoko byari bibagoye.

Ati: “Kugira ngo abantu bizere ireme ry’ibyo dukora byari ikibazo wajya mu bindi bihugu nabo bakipira ku giti cyabo bigatinda ugatakaza amafaranga menshi. Aya marembo yuguruwe agiye gutuma gucuruza kwacu byihuta.”

Niyonsenga Michel uyobora ikigo Ihirwe Trading Co Ltd gikorera mu Karere ka Kamonyi nawe yagaragaje ko ikirango cy’ubuziranenge kiri ku rwego rwa Afurika bahawe kigiye kubafungurira amarembo.

Mu gusubiramo ibyo Niyonsenga yavuze, Ikinyamakuru UMUSEKE cyanditse ko yagize ati: “Twacururizaga hano gusa tukajya kure, tukajya muri Congo; ariko ubu dufunguriwe amarembo. Abaturage bagiye kurushaho kutwizera kuko gukora ufite ikirango cy’ubuziranenge bituma umuturage yizera ibirimo imbere, akumva ko kubikoresha ntacyo bitwaye.”

Minisitiri Sebahizi yasabye abahawe ikirango cy’ubuziranenge guhora bakora ibifite ireme nk’uko babigaragaje ubwo bagisabaga.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities