Panorama
Hategekimana Richard, Perezida Perezida w’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda akaba na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Uruganda rw’Igitabo, yahawe igihembo cy’umwaka kubera Ishyaka n’urukundo rw’Igihugu binyuze mu kwandika ibitabo. Ni igihembo yahawe na Karisimbi Events.
Iki gihembo cyakomotse ku bitabo byinshi, birenga 15, amaze kwandika kandi mu gihe gito bivuga kuri Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Hategekimana Richard yishimiye iki Gihembo yahawe akaba avuga ko yatunguwe na cyo ariko ko cyamunejeje. Ashimira abashishoje bakakimugenera akaba asaba n’abandi banditsi gukomeza gukotanira no kurata ibyiza by’u Rwanda.














































































































































































