Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Huye: Abarokotse Jenoside barashimira Inkotanyi kuba bakiriho

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi bo mu karere ka Huye mu murenge wa Kigoma, barashimira abari ingabo zari iza FPR Inkotanyi uruhare zagize mu kuba barabashije kurokora bamwe mu bagize imiryango yabo, mu gihe abicanyi bari bafite umugambi wo kubatsemba bose.

Ibi aba barakotse Jenoside yakorewe abatutsi b’i Kigoma babitangarije Panorama ku wa 13 Mata 2022 ubwo muri uyu murenge hasorezwaga icyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe abatutsi ku rwego rw’Akarere ka Huye.

Niyonagira Andre watanze ubuhamya ku mateka yo muri aka gace mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi, yagarutse ku nzira ikomeye yanyuzemo kugira ngo abashe kurokoka, ashimira abari ingabo za APR zabasubije ubuzima.

Ati «Jenoside yabaye mfite imyaka cumi n’irindwi. Kutwica hano byatangiye rugikubita kuko abayobozi bo muri aka gace bari barashyize imbere urwango bangaga abatutsi. Turashimira abari ingabo za APR baturokoye tukongera kubaho, kuri ubu njye na bagenzi banjye tukaba turahanira gukomeza kwiyubaka no kubaho muri rusange, nkaba nararangije kaminuza.”

Nyirandama Alphonsine na we warokotse Jenoside yakorewe abatutsi wo muri aka gace avuga ko ashimira abari ingabo za APR ndetse n’umubyeyi Kagame ko zabarokoye nyuma zigaharika Jenoside yakorerwaga abatutsi, nyuma y’aho bagakomeza no kwitabwaho kuri ubu bakaba bakomeje kwiyubaka.

Yagize ati «Napfushije abana bane mu gihe cya Jenoside. Kuri ubu ndi gukomeza guharanira gukomeza kubaho nubwo bigoye Jenoside yansigiye ubumuga. Ndashima abari ingabo za APR bahagaritse Jenoside ndetse n’umubyeyi Kagame wari ubayoboye.»

Muri rusange aba bose bavuga ko inama bagira abandi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ari ugukomeza guharanira gukora cyane bakirinda gusonza ngo babe basabiriza ababiciye, bagatwaza bakaziba icyuho cy’ababo bapfuye bakiri ingirakamaro.

Depite Niyitegeka Winifrida wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yashimye Leta y’u Rwanda kuri ubu ndetse n’abari ingabo za FPR Inkotanyi bari barangajwe imbere na Perezida Kagame, asaba buri muntu wese waba ufite amakuru ku mibiri y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi kuyatanga na yo igashyingurwa mu cyubahiro.

Muri uyu murenge wa Kigoma mu karere ka Huye hafite amateka yihariye kuko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ku wa 13 Mata 1994, mu cyahoze ari Komine Cyinyamakara yari muri Perefegitura ya Gikongoro.

Rukundo Eroge

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities