Ku wa kabiri tariki ya 16 Ugushyingo 2021 mu gihugu hose bahabye amatora yo gutora abajyanama rusange umunani binjiye mu nama njyanama z’uturere.
Mu Karere ka Huye, uwari Umuyobozi wako Sebutege Ange, yongeye kugirirwa icyizere cyo gusubira mu nama Njyanama y’ako karere.
Nyuma yo gutorwa, mu izina ry’abinjiye muri Njyanama, Sebutege Ange yashimiye inteko itora yabagiriye icyizere ikabatuma, ayizeza kutazabatenguha no gukorana umurava kugira ngo bazasohoze ubutumwa bahawe.
Yagize ati: “Murakoze banyakubahwa mujyize inteko itora twishimiye kandi twacyiranye umutima uciye bugufi ubutumwa muduhaye. Tugiye gukorana umwete hamwe n’ubufatanye bwanyu, twizeye ko Huye yacu izahora ku isongo n’umuturage muri rusange.”
Si uyu mujyanama wo mu karere ka Huye watanze ubutumwa n’abandi bo mu tundi turere bagiye batanga ubutumwa butandukanye bwibanda ku kuzakorana umwete bagasohoza ubutumwa bahawe ndetse n’ubuyobozi butandukanye bubigarukaho.
Aya matora aje akurikira andi yabaye mu minsi yashize yo gutora abajyana 5 babagore bahagarariye 30% by’abagore mu namanjyanama y’akarere n’abahagarariye ibyiciro butandukanye.
Inama Njyanama y’akarere izaba igizwe n’abantu 17, barimo Abajyanama rusange 8, abagore 5 bagize 30%, Uhagararariye inama y’Igihugu y’urubyiruko, uhagararariye inama y’igihugu y’abagore, uhagarariye Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga n’Uhagarariye Urugaga rw’Abikorera mu karere.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Ugushyingo 2021 hazatorwa mu gihugu hose abagize biro z’inama njyanama z’uturere na Komite Nyobozi z’uturere.
Rukundo Eroge












































































































































































