Sebahizi Prudence uyobora Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda aherutse gutangaza ko lisansi na mazutu bikoreshwa buri munsi mu Rwanda byiyongereye cyane.
Avuga ko byavuye kuri litiro miliyoni 2 bigera kuri miliyoni 3 n’ibihumbi 100, akavuga ko byatewe n’uko abanyamahanga baza kubishakira mu Rwanda.
Yasobanuye ko iyo lisansi na mazutu bikoreshwa n’ibinyabiziga bitandukanye, imashini n’ibindi bikoresho.
Mu kiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru cyabaye ku Cyumweru tariki ya 5 Mata 2026, Minisitiri Sebahizi yavuze ko ubwo bwiyongere bwatangiye kugaragara nyuma y’ibibazo byatewe n’intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati.
Ni intambara Amerika ifatanyijemo na Isiraheli barwana na Irani.
Iyi ntambara yatumye abakenera lisansi na mazutu biyongera n’ibiciro byayo ku isoko mpuzamahanga birazamuka.
Sebahizi yagize ati: “Twari tugeze aho dukoresha litiro miliyoni 2 ku munsi za Lisansi na Mazutu, ndetse rimwe na rimwe bikagera kuri miliyoni 2 n’igice. Ariko mu mpera z’iki cyumweru, nko ku wa Gatanu, twakoresheje miliyoni 3 n’ibihumbi 100.”
Avuga ko iri zamuka ridasanzwe ryatewe n’uko atari Abanyarwanda gusa bayiguraga, ahubwo hari n’abanyamahanga baturutse mu bihugu bitandukanye, harimo n’ibya kure nka Sudani, baza kuyigura mu Rwanda.
Ati: “Twarakurikiranye dusanga atari Abanyarwanda bonyine bayigura, ahubwo n’abanyamahanga baza kuyigurira mu Rwanda, harimo n’abaturutse kure cyane.”
Yasobanuye ko aho abo banyamahanga batangiye kubona ingaruka z’intambara ku biciro by’ibikomoka kuri peteroli mu bihugu byabo bahise baperereza baza gusanga iyo mu Rwanda ihendutse.
Impamvu ngo ni uko mu Rwanda ibyo bintu nkenerwa byari bihari ku bwinshi, kandi igihugu cyasuzuma kigasanga iby’iriya ntambara nta ngaruka birakigiraho.
Hagati aho, hari ikindi cyari giteje akaga muri ibyo byose: gutanga lisansi cyangwa mazutu mu bikoresho bya pulasitiki birimo amajerekani.
MINICOM yatangaje ko yafashe ingamba zo guhindura uko lisansi na mazutu bigurishwa, isaba abacuruzi kutabiha abantu bayishyira mu majerikani, ahubwo igahabwa gusa abayishyira mu binyabiziga.
Minisitiri Sebahizi ati: “Niba hari ufite ikamyo inywa litiro 300, yemerewe kuyigura ikagenda ikarenga umupaka.”
Mu gukomeza gusobanura iby’ikibazo cy’ibiciro, Minisitiri Sebahizi yavuze ko n’iyo hatabaho ikibazo cy’intambara, kwiyongera gukabije kw’ikoreshwa rya lisansi na mazutu bituma n’igiciro cyabyo kizamuka.
Yagaragaje ko u Rwanda rutumiza ibikomoka kuri peteroli mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati, kandi kuyigeza mu gihugu byari bisanzwe bifata amezi abiri.
Sebahizi asanga iby’uko abanyamahanga baza kuvura lisansi na mazutu mu Rwanda bitagenzwemo neza, byazatuma ibyo bintu nkenerwa cyane mu bukungu bishira vuba.
Yashimangiye ko mu rwego rwo gukumira iki kibazo, Leta yafashe ingamba zirimo kuzamura ibiciro bya lisansi na mazutu kugira ngo bijyanishwe n’ibyo mu bihugu by’Akarere.
Tariki ya 4, Mata, 2026, RURA yatangaje izamuka ry’ibiciro bya lisansi byageze ku Frw 2.303 na Mazutu igera ku Frw 2.205 kuri Litiro, aho MINICOM ivuga ko byiyongereye ku gipimo kiri hagati ya 13% na 15%.

Minisitiri Prudence Sebahizi.
Sebahizi ati: “Iri zamuka ryatumye ibiciro byacu bijya ku rwego rumwe n’iby’ibindi bihugu duturanye, bityo bigabanya abaza kuyigura bafite intego yo kuyijyana ahandi.”
Yongeyeho ko nyuma y’izo ngamba, umuntu UVA hanze aje kugura lisansi na mazutu mu Rwanda agomba kubanza kubitekerezaho neza, akareba n’ikiguzi bizamusaba.
















































































































































































