Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Iburasirazuba: Haracyari inzitizi mu manza z’abana basambanywa

Jeanne d’Arc Munezero

Hari imanza zibaho z’abagabo bohohotera abangavu, muri izi manza hari ubwo ubushinjacyaha butsindwa nyamara byagizwemo uruhare n’ibyiciro bitandukanye harimo inzego z’ibanze, ababyeyi, imiryango n’abahohotewe ubwabo.

Ibi byagarutsweho mu biganiro nyunguranabitekerezo barebera hamwe uko harandurwa igwingira mu bana, byabereye mu ntara y’Iburasirazuba, bihuje ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ndetse n’izindi nzego zikorera muri iyo ntara. Hagarutse ku kibazo cy’abangavu basambanywa bagaterwa inda z’imburagihe. Hatunzwe agatoki cyane ikibazo cy’abagabo bahohotera abana ariko ugasanga n’abafashwe bagera mu nkiko bakarekurwa.

Niyonzima Javan ni umwe mubitabiriye iyi nama akaba ari  umushinjacyaha ukorera mu Ntara y’Iburasirazuba. Avuga kuri iki kibazo, yagize ati “Turacyafite ikibazo gikomeye cy’ibimenyetso n’aho usanga abakobwa bahohotewe baza gushinjura ababahohoteye.”

Akomeza agaragaza ko iki kibazo gikomeye kuko gituma habura ibimenyetso bigatuma mu manza baburana hari izo batsindwa ahatangwa urugero ko ubu 35% y’izo manza bazitsinzwe.

Izindi mpamvu zirimo guhindura imyaka rimwe na rimwe bikorwa n’inzego z’ibanze, hari ubwo hakenerwa ko hafatwa ibimenyetso by’ubuhanga ndangasano (DNA) abakobwa bahohotewe bakabura. Hari n’aho batwara umwana w’umukobwa kwa Noteri ashinjura uwo arega. Hanaza ikindi cyo kumvikana kw’ababyeyi rimwe na rimwe bahita bashyingira uyu mwana, kutoroherwa no kubona icyemezo mpamo cy’amavuko (Acte de naissance) …

Umuyobozi w’ Urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagore n’abagabo mu iterambere ry’Igihugu (GMO), Umutoni Gatsinzi Nadine, avuga ko ikibazo cyo gukurikirana abahohotera abangavu kigarukira gusa ku babateye inda kuko aribo bagaragara, nyamara ngo ababasambanya gusa ntibabatere inda na bo bahari nk’uko byemezwa.

Agira ati “Ibi ni ibyaha, abantu bamenye ko guhishira ibimenyetso ari icyaha, n’ababyeyi bamenye ko gushyingira umwana igihe kitageze ari icyaha gihanwa n’amategeko, barakorera ibyaha abana, barakorera ibyaha sosiyete; barakorera ibyaha Igihugu.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Dr Nyirahabimana Jeanne, avuga ko inzego z’ibanze na zo ziyemeje kubikurikirana kuko mu hatunzwe agatoki na zo zirimo. Avuga ko abantu bakwiye kumva ko ari ikibazo n’abahindura amatariki umwana yavukiyeho bagahanwa kuko bagakwiye kuba barengera umwana. Akomeza avuga ko gikwiye kuhagurukirwa kugira ngo ikintu cyo guhohotera abana gihagarare.

Agira ati “Ikibazo cy’abangavu bacu basambanywa gikwiye guhagarara ariko kandi n’abangavu bacu bahugurwe bagire amakuru ku buzima bw’imyororokere, bamenye kuvuga oya. Iki kibazo cyagaragaye mu nzego z’ibanze kandi abayobozi bose bagiye kukitaho.”

Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa muri Mpuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu (CLADHO), Murwanashyaka Evariste, yemeza ko bagiye gutangira ubushakashatsi bwihariye ku bangavu basambanywa, bugamije kugaragaza ibibazo bahura na byo n’impamvu bitarangira kandi harashyizweho ingamba nyinshi cyane.

Agira ati “Ikibazo cyo kutabona indishyi ku bana basambanywa, harimo no kutabona ababahagararira mu by’amategeko, ubushinjacyaha kutaregera indishyi… Ariko abaye afite umwunganira yabasha kuyiregera urubanza rukazacibwa n’indishyi zarasohotse. Ikindi amakuru arabura kubera ko iyo bamufunze ibyo yamuhaga byo kurera umwana bibura. Abana bizeye ko bari bubone umwunganizi utangwa na Leta akabafasha, amakuru yatangwa n’ibyaha bikaba byagabanuka.”

Mu mezi abiri ashize (Mutarama na Gashyantare) hari imibare yagaragajwe y’uko icyaha cy’Ihohotera gihagaze mu turere tugize Intara y’iburasirazuba. Muri Rwamagana hagaragaye ibyaha 45, muri Ngoma ni 13, na ho muri Nyagatare ho ni 48. Mu karere ka Kirehe ho ni 27 na ho muri Kayonza 27, i Gatsibo ho ni 29 na ho muri Bugesera ho ni 23.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities