Umwe mu bayobozi bakuru ba Hamas yasohoye itangazo mu ijoro rishyira kuri iki Cyumweru tariki 06, Ukwakira, 2025 rivuga ko uyu mutwe utazemera kwamburwa intwaro ngo usigarire aho.
Avuga ko abavuga ko ari uko bizagenda, bavuga amahomvu kuko ibyo bavuga ari inkuru mpimbano.
Mahmoud al-Mardawi uri muri Biro Politiki ya Hamas yeruye ko ibyo gushyira intwaro hasi igasigara idafite uko yakwirengera bitazakunda.
Ibyo avuga biri mu mujyo umwe n’ibyo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Misiri witwa Badr Abdelatty nawe avuga.
Yabwiye ikinyamakuru cyo muri Arabie Saoudite ariko gikorera mu Bwongereza kitwa Asharq Al -Awsat ko ibyo kwambura Hamas intwaro ari ikibazo kizarebwaho Palestine niba igihugu kigenga byuzuye.
Ati: “ Kwambura Hamas intwaro ni ikibazo kizaba kireba abaturage ba Palestine, bakazacyemeza ubwabo mu buryo buzaba buhuje n’uko bateganya imiyoborere n’umutekano basangiye.”
Mu masaha ya kare kuri iki Cyumweru cyaraye kirangiye, hari amakuru yatangwaga na Al Arabiya( nayo ni iya Arabie Saoudite) yavugaga ko abarwanyi ba Hamas batangiye kwegeranya imibiri y’abaturage ba Israel yatwaye bunyago mu rwego rwo kuzayiha iki gihugu ubwo iby’amahoro yateguwe na Trump bizaba bitangiye kubahirizwa.
Ni imibiri y’abantu uyu mutwe washimuse mu gitero wagabye tariki 07, Ukwakira, 2025 kiba intandaro y’intambara hagati yawo na Israel nubu igica ibintu.
Amakuru y’iby’iyo mibiri avuga ko kuyiha Israel bizakorwa mu byiciro mu gihe kurekura abo yashimuse bakiri bazima byo bizakorwa ingunga.
Ibi kandi biragendana nuko Hamas iri gusaba abahuza bo mu Misiri kubwira Israel igasigaho gukomeza kurasha muri Gaza.
Hamas ivuga ko nibihagarara bizayiha uburyo bwiza bwo gutangira nayo gushyira mu bikorwa iby’ibanze biteganywa n’amasezerano y’amahoro nk’uko ari kuganirwaho.
Kuri uyu wa Mbere nibwo icyiciro bamwe bavuga ko ari ingenzi mu gutuma intambara ihagarara kiri butangire kuganirwaho mu biganiro bibera mu Misiri.
Uhagarariye Hamas muri byo yitwa Khalil al-Hayya akaba yaraye ageze i Cairo.
Birajyanirana n’uko ahantu we n’abagize itsinda rye bari bwakirirwe hakajijwe umutekano bitegetswe n’ishami ry’igisirikare cya Misiri rishinzwe iperereza ryitwa General Intelligence Service (GIS).
Israel yo iraba ihagarariwe na Minisitiri ushinzwe gutunganya imigambi ya Leta witwa Ron Dermer, nawe akaba yaraye ageze i Cairo yoherejwe na Minisitiri w’Intebe Benyamini Netanyahu.












































































































































































