Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abagore n’abakobwa ryaranduka -Jeannette Kagame

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko ku bufatanye n’ubushake bw’inzego zose, bishoboka kandi byihutirwa ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abagore n’abakobwa ryaranduka.

Nk’uko tubikesha RBA, ibi Madamu wa Perezida wa Repubulika yabigarutseho kuri uyu wa mbere tariki ya 20 Kamena 2022, ubwo yatangizaga Inama y’Ihuriro ry’Abagore bahagarariye abandi mu muryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza wa Commonwealth bitabiriye inama ya CHOGM iteraniye i Kigali.

Madamu wa Perezida wa Repubulika yibukije ko n’ubwo iyi nama yagiye ikomwa mu nkokora n’icyorezo cya COVID19, ngo abantu bishimiye ko u Rwanda rwakiriye iyi nama.

Madamu Jeannette Kagame yashimangiye ko yizera ko ingingo zizaganirwaho muri iyi nama izamara iminsi 2, zizatanga imirongo migari ku cyakorwa ngo inzitizi zikibangamira abagore ziranduke, zirimo ihohoterwa ribakorerwa, kutagira uruhare rugaragara mu bikorwa by’iterambere n’ubukungu, uruhare ruto n’umubare w’abagore uri hasi mu myanya ifatirwamo ibyemezo ndetse n’ingaruka zishingiye ku ihindagurika ry’ibihe (climate change). N’ubwo hari ingorane zikibangiye abagore muri rusange.

Madamu Jeannette Kagame yagaragaje uruhare rukomeye umugore afite ku mibereho rusange yaba iy’umuryango n’iy’igihugu, ko gukomeza gushyigikira umugore ari ugutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Ibitekerezo

By Aggie Asiimwe Konde Director, Communications, Innovations, External Engagements and Advocacy at AGRA Why the next wave of competitive advantage in African markets will be...

Inkuru nyamukuru

Our Reporter Fintech firm Avenews joins fresh produce consortium to close Kenya’s agri-financing gap, targeting 10 million livelihoods. Nairobi, Kenya, 30th March 2026; Avenews, an agri-fintech...

Amakuru

Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva ari i Bangui muri Centrafrique mu irahira rya Faustin Archange Touadéra uherutse gutorerwa kuyobora iki gihugu. Dr. Nsengiyumva yahagarariye...

Iterambere

Raporo ya 2026 yerekana ibipimo by’ishoramari ku Isi, izwi nka Baseline Profitability Index (BPI), yagaragaje u Rwanda nk’igihugu cya mbere ku Isi cyizewe gushorwamo...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities