Inteko Rusange y’Ihuriro ry’igihugu nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki yo ku wa 14 Ukwakira 2025 yatoye Dr. Frank Habineza na Nkubana Alphonse kuba abasenateri.
Hon Dr Frank Habineza asanzwe ari Perezida w’ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije, DGPR (Democratic Green Party of Rwanda) akaba asanzwe amenyereye iyi ntebe yo mu Nteko ishinga Amategeko, kuko yigeze kuba Umudepite. Nkubana Alphonse we asanzwe ari Perezida w’ishyaka ry’ubwisungane bugamije iterambere -PSP. Nkubana niyinjira muri Sena ni umwanya wa mbere azaba abonye mu Nteko Ishinga Amategeko.
Aba banyapolitiki batowe, nibemezwa n’Urukiko rw’Ikirenga bazajya muri Sena basimbura Senateri Alexis Mugisha na Clotilde Mukakarangwa bazarangiza manda zabo ku itariki ya 22 Ukwakira 2025.













































































































































































